Ntituzategereza kubonera itike i kigali tugomba kuva muri Seychelles tuyizanye – Mashami Vincent

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Seychelles, aho igiye gukina umukino wa mbere, w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 19 baziyongeraho Jacques Tuyisenge ukina muri Angola we bazasanga muri Seychelles . Umutoza w’ikipe y’igihugu , Mashami Vincent avuga ko bazi neza ko uyu mukino utazaborohera  kuko nta makuru na make bafite ku ikipe y’igihugu ya Seychelles.

Gusa uyu mutoza yizeza Abanyarwanda ko ikibajyanye ari ugushakira itike  ku mukino ubanza aho gutegereza umukino wo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe, ati “ Biragoye kugira icyo umenya kuri Seychelles, kuko nta makuru afatika avayo, icyo rero ni ikibazo kuri twe kuko bo babona amakuru yacu biboroheye, guhangana nabo rero bakuzi wowe utabazi ntabwo byakoroha , gusa ntabwo turi hano ngo dushake urwitwazo ahubwo tugomba gushaka ibisubizo. Twakoze imyitozo myiza abakinnyi bameze neza ikitujyanye ni ukubonera tike hariya bityo bikazatworohereza mu mukino wo kwishyura

Ku ruhande rw’abakinnyi nabo bavuga ko amakosa yakozwe mu mikino yarangiye yabaye amateka bityo ko ikibaraje inshinga ari ugusezerera igihugu cya Seychelles.

Abakinnyi 19 bahagurutse mu Rwanda berekeza muri seychelles

Abazamu: Kimenyi Yve ,Rwabugiri Omar ,Ndayishimiye Eric

Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdul, Bayisenge Emery, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Rutanga Eric

Abo hagati: Bizimana Djihadi, Niyonzima Olivier, Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima,

Ba Rutahizamu : Kagere Meddy, Sugira Erneste, Iranzi Jean Claude, Hakizimana Muhadjiri, Sibomana Patrick  na Jacques Tuyisenge  (bazasanga muri Seychelles)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *