Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Seychelles, aho igiye gukina umukino wa mbere, w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu 2022.
Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 19 baziyongeraho Jacques Tuyisenge ukina muri Angola we bazasanga muri Seychelles . Umutoza w’ikipe y’igihugu , Mashami Vincent avuga ko bazi neza ko uyu mukino utazaborohera kuko nta makuru na make bafite ku ikipe y’igihugu ya Seychelles.
Gusa uyu mutoza yizeza Abanyarwanda ko ikibajyanye ari ugushakira itike ku mukino ubanza aho gutegereza umukino wo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe, ati “ Biragoye kugira icyo umenya kuri Seychelles, kuko nta makuru afatika avayo, icyo rero ni ikibazo kuri twe kuko bo babona amakuru yacu biboroheye, guhangana nabo rero bakuzi wowe utabazi ntabwo byakoroha , gusa ntabwo turi hano ngo dushake urwitwazo ahubwo tugomba gushaka ibisubizo. Twakoze imyitozo myiza abakinnyi bameze neza ikitujyanye ni ukubonera tike hariya bityo bikazatworohereza mu mukino wo kwishyura”
Ku ruhande rw’abakinnyi nabo bavuga ko amakosa yakozwe mu mikino yarangiye yabaye amateka bityo ko ikibaraje inshinga ari ugusezerera igihugu cya Seychelles.
Abakinnyi 19 bahagurutse mu Rwanda berekeza muri seychelles
Abazamu: Kimenyi Yve ,Rwabugiri Omar ,Ndayishimiye Eric
Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdul, Bayisenge Emery, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Rutanga Eric
Abo hagati: Bizimana Djihadi, Niyonzima Olivier, Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima,
Ba Rutahizamu : Kagere Meddy, Sugira Erneste, Iranzi Jean Claude, Hakizimana Muhadjiri, Sibomana Patrick na Jacques Tuyisenge (bazasanga muri Seychelles)

Sheikh Omar S Iyakaremye Abu muswilih
A journalist and MD of Voice of Africa 94.7 Kigali fm