Ubwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko abasaba ubuhungiro batakoherezwa mu Rwanda

 

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, Abacamanza batanu barimo na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Robert Reed, banzuye ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro inyuranyije n’amategeko.

Ni nyuma y’amasezerano u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda, yagenaga ko icyo gihugu cy’i Burayi gishaka gufasha abimukira gutangirira ubuzima mu Rwanda bagafashwa mu bishoboka byose.

Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo abimukira bavuye mu Bwongereza bagere i  Kigali | IGIHE

Muri Mata uyu mwaka, nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko iyo gahunda itemewe n’amategeko kubera ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye, maze rwitambika umugambi wa Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak wo gukumira abimukira n’abasaba ubuhungiro binjira muri icyo gihugu bakoresheje ubwato buto.

Abanyamategeko ba guverinoma bavugiye mu rukiko rukuru mu Bwongereza mu Ukwakira ko batemera uwo mwanzuro.

Suella Braverman wasimbujwe yari umwe mu bashyigikiye cyane uyu mugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira, ntabwo yakunze kwishimirwa na benshi kubera ko bamufata nk’umuhezanguni cyane, kugeza ubwo avuze ko bashobora kwivana mu Rukiko rw’u Burayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) niruramuka rwongeye kwitambika umugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira.

Guhagarika abimukira binjira mu Bwongereza ni umwe mu mihigo y’ibanze Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak yahaye Abongereza akijya ku butegetsi, abinyujije mu masezerano igihugu cye cyasinye n’u Rwanda yasanze amaze amezi atandatu.

Minisiteri y’Umutekano niyo ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro, bivuze ko ari akazi gakomeye kuri James Cleverly uheruka gusimbura Suella Braverman.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *