Akarere ka Kirehe kiyemeje gukumira no kugabanya ubwandu bushya bwa SIDA muri ako Karere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko bwafashe ingamba zo gukumira no kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera Sida bwugarije ako Karere kubera ahanini urujya n’uruza rw’abashoferi b’amakamyo ndetse n’inkambi ya Mahama.

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu twugarijwe n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ahanini bitewe n’urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda Kigali Rusumo ukunze kunyuramo abashoheri b’abakamyo, ndetse hakiyongeraho n’inkambi ya Mahama.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, Dr Jean Claude Munyemana, avuga ko Kirehe kuri ubu babarura abasaga ibihumbi bitanu bafite ako gakoko. Ati “Imibare iheruka ni uko dufite abantu banduye agakoko gatera sida ibihumbi bitanu na cumi (5.010), muri bo 412 bakaba bakurikiranirwa ku bitaro bya Kirehe, naho abandi 4598 bakaba bakurikiranirwa ku bigo nderabuzima 19 bigize akarere ka Kirehe”. Ibigo nderabuzima bikurikirana abarwayi benshi nk’uko Dr Munyemana abivuga, ni Ikigo nderabuzima cya Kirehe gikurikirana abarwayi 518, icya Rusumo gifite 416 ndetse n’icya Mulindi gifite 404.

Uyu muyobozi w’ibitaro avuga ko baherutse gukora ubukangurambaga aho hapimwe abaturage bagera ku 15,750, bagasanga harimo abantu 37 bafite ubwandu bushya n’ababyeyi 4 basanganye ubwandu bushya bagiye kwipimisha mu gihe cyo kubyara. Dr Munyemana ati “Ubu bukangurambaga dukora, budufasha gukorana n’izindi nzego z’ubuzima nk’ibigo nderabuzima hamwe n’abajyanama b’ubuzima, kugira ngo badufashe gukurikarana na bamwe bari hasi mu byaro ndetse no gukurikirana abo twita Indatwa (Koperative y’abakobwa bicuruza) bityo tukamenya imtitwarire yabo, n’uko bafata imiti ndetse n’izindi ngamba zafatwa”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janvière, avuga ko hari ingamba zo gufasha abo basanganye ubwandu ariko na none hari n’ingamba zo gukumira ubwiyongere bw’icyo cyorezo. Ati: “Uretse imiti bahabwa kwa muganga, tunabafasha mu buryo bw’ubujyanama ngo batiheba, tukabafasha mu kubakangurira gufata imiti ku gihe ndetse no gufata amafunguro akwiye kugira ngo abasirikare b’umubiri biyongere”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije, Mukandayisenga Janvière

Uyu muyobozi kandi avuga ko kimwe mubyo bishimira, ari uko nibura abakora umwuga wo kwicuruza bemeye kwihuriza hamwe, bigatuma babona uko babaganiriza ku myifatire, uko bakurikiranwa ndetse bakanaganirizwa bamwe bashakirwa ibindi bakora bakava muri iyo mico mibi”. Visi Meya Mukandayisenga avuga kuri ubu hari abatangiye gukora ubucuruzi buciriritse.

Agakoko ka Sida kandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, gusangira ibikoresho bikomeretsa, ndetse n’umubyeyi akaba ashobora kwanduza umwana mu gihe cyo kumura cyangwa amwonsa. Imibare iherutse kugaragazwa n’Ikigo cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu gihugu hose abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida bagera ku 218,314, muri bo abasaga 49 bakaba babarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba.

Gérard MANZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *