Mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthene ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu batangabuhamya basaga makumyabiri bamaze kumvwa muri uru rubanza ruburanishirizwa mu Rukiko rwa Rubanda mu Bufaransa, baravugwaho kunyuranya n’ubuhamya bagiye batanga mu iperereza ryabanjirije iburanishwa nyir’izina, bityo bagakeka ko bahabwa amafaranga na Leta y’u Rwanda ngo bashinje ibinyoma.
Ku itariki ya 28 Ugushyingo 2023 mu masaha ya nyuma ya saa sita i saa kumi, hari mu ntangiriro z’icyumweru cya gatatu cy’uru rubanza, umutangabuhamya kuri ubu ufite imyaka 60, ubwo yatangaga ubuhamya bwe, Perezida w’urukiko Marc SOMMERER, yakomeje kumuca mu ijambo amubwira ko ari kunyuranya n’ibyo yavuze mu mabazwa ya mbere aho bakunze kwibanda ku ibazwa ryakozwe n’Abajandarume b’Abafaransa, ubwo hategurwaga uru rubanza ndetse n’ibyavugiwe muri Gacaca.
Uyu mutangabuhamya arangije kuvuga, yatangiye kubazwa n’Abashinjacyaha, Inyangamugayo muri uru rubanza, ababuranira indishyi, ndetse n’abunganira Dr Munyemana Sosthene, mu bibazo yabajijwe umwe mu bunganira abaregera indishyi Me Rachel LINDON yaramubajije ati: “Biravugwa ko Perezida Kagame abaha amafaranga kugira ngo muze gutanga ubuhamya”? Uyu mutangabuhamya yaramusubije ati: “None se ushaka ubutabera ni inde? Ni Kagame? Cyangwa ni jjyewe? Ni njye. None se urumva ufite inyungu ari inde? Ni njye!!! Nta muntu rero wangura ngo nze kandi kuvuga no guharanira gushaka ubutabera ku banjye bishwe”.
Ku munsi wakurikiyeho ku itariki ya 29 Ugushyingo, muri uru rubanza, nanone humviswe umugabo w’imyaka 53, yari mu itsinda ry’abaturutse mu Rwanda mu Karere ka Huye, i Tumba ahakorewe ibyaha Dr Munyemana ashinjwa. Uyu mutangabuhamya nawe nyuma yo kuvuga ibyo yaciyemo mu gihe cya Jennoside n’aho bihurire n’uregwa, yahaswe ibibazo n’inteko y’ubucamanza. Hagarukwa nanone ku kuba aba batangabuhamya bagurirwa cyangwa ngo bashaka indishyi kuko Dr Munyemana (Uri ku ifoto n’umwunganizi we) ngo ari umukire!!!
Yabajijwe na Perezida w’urukiko ku bivugwa ko abatangabuhamya baba babeshya. Ati “wowe uri no mu baregera indishyi!!! Ntabwo haba hari abantu bazi ko uregwa akize, hari ibintu bihari, cyangwa kuba Leta y’u Rwanda kuba atavuga rumwe nayo, gushaka kumwikiza imurenganya?”
Uyu mutangabuhamya yarasubije atsindagira ati: “Perezida, ntabwo nkeneye amafaranga y’uwo ariwe wese, ndi umukire bihagije, nta muntu wanyegera nta n’uwatinyuka kunyegera ngo arampa amafaranga ngo njye gushinja ibitari byo. Ubwo se yampa angahe? Njye dashaka ubutabera avec dignité”.
Muri uru rubanza kugeza uyu munsi twandika iyi nkuru ni ku wa gatatu w’icyumweru cya gatatu rutangiye, hakaba hamaze kumvwa abatangabuhamya b’abanyarwanda, baba abashinja ndetse n’abashinjura bagera kuri 22; barimo n’abumvwa n’urukiko bari mu Rwanda, hifashishjwe ikoranabuhanga.
Ku ngengabihe biteganyijwe ko Dr Munyemana Sosthene azahabwa ijambo riganisha ku musozo tariki 19 Ukuboza, hagahita habaho gutangira kuruca. Icyemezo kikazafatwa bitarenze itariki ya 22/12/2023.
Rutayisire Aisha Bonaventure/ Paris
You have mentioned very interesting details!
ps decent site.Money from blog