Bomboko mu mwambaro wa gisirikare: Ubwirinzi cyangwa ubuterahamwe?

Mu gihugu cy’Ububiligi mu rukiko rwa rubanda hashize igihe kirenga ukwezi n’igice haburanishwa urubanza ruregwamo umunyarwanda NKUNDUWIMYE Emmanuel bita Bomboko, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uhereye ku itariki 17/04/2024 ku isaha ya saa ine, nibwo muri uru rubanza hatangiraga kumvwa abatangabuhamya ku byakozwe (témois de faits). Mu batangabuhamya basaga 60 bamaze gutambuka imbere y’uru rukiko, abenshi muri bo ni abavugaga ko bazi ko yahungishaga abantu abajyana muri Mille Collines, ariko ko yagaragaraga yambaye imyenda ya gisirikare, bamwe bakavuga ko bamubonanye imbunda, abandi bakavuga ko ntayo bamubonanye. Muri aba kandi hari abamushinja ko n’ubwo yabahungishije cyangwa agahungisha imiryango yabo, babanzaga kumuha amafaranga kandi atari make. We avuga ko iyo myenda yamufashaga guhungisha abantu kandi ko nawe ubwe yahigwaga, bikanemezwa kandi na bamwe mu batanze ubuhamya.

Bomboko ni Interahamwe? Bomboko ari mu bahigwagwa? Bomboko yarishe? Bomboko yafashe ku ngufu? Uyu Bomboko ni muntu ki? Azwi na ba nde? Ni inde wamusobanura?

Abatangabuhamya mu rubanza rwa Bomboko bamuvuga mu mwambaro wa gisirikare no kugendana imbunda kurusha kugaragara mu bitero na za bariyeri. Bomboko yari atuye mu Kiyovu cyo hepfo ahazwi nko mu Kiyovu cy’abakene, ariko mu gihe cya Jenoside, we n’umuryango we bagiye mu Gakinjiro ko mu mujyi, ahari igaraje yakoreragamo ryitwa AMGAR ari naryo rigarukwaho cyane muri uru rubanza ndetse n’abarutangamo ubuhamya. Ubwo itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye mu muryango uharanira amahoro (PAX PRESS) basuraga aka gace, nta makuru bahawe afatika kuri uyu Bomboko kuko abenshi bavuga ko batamuzi cyane ko nubwo yakoreraga ubucuruzi muri AMGAR atari atuye muri ako gace. Amakuru yemezwa na ba nyirubwite avuga ko Bomboko ari muramu wa MAJYAMBERE Silas (wahunze u Rwanda mu 1990), bikavugwa ko Bomboko yakomeje gukorana nawe ibijyanye n’ubucuruzi, akaba ari nayo mpamvu avuga ko yahigwagwa. Kubera ibikorwa bye by’ubucuruzi, Bomboko yari afite inshuti nyinshi z’abacuruzi bakomeye, urubyiruko bangana ruvuka mu bikomerezwa (urwinshi rwari no mu mutwe w’interahamwe) ari naho hazamo KAJUGA Robert Perezida wazo, Georges RUTAGANDA wari umwungirije ndetse n’uwo bitaga Petit Mussa umuhungu w’ahahoze hitwa Photo Mussa, mu mujyi iruhande rw’aho bita ku iposita, ariho KAJUGA Robert na bamwe muri izi nshuti za Bomboko bari bari mu gihe cya Jenoside, kugeza bahunze. Aha kuri Photo Mussa, bikavugwa ko abo Bomboko yahungishaga bamwe ariho yabajyanaga, abandi akabajyana muri Mille Collines.

Emmanuel Nkunduwimye

Uretse abavuze kuri Bomboko, ku bwiganze, kwambara imyenda ya gisirikare no guhungisha abantu, hari uwahoze ari umusirikare watanze ubuhamya ko yamwiboneye we ubwe, avana umusirikare wari uhungishije abantu mu modoka hafi ya Onatracom akamurasa n’abo bari kumwe bose bagapfa. Bomboko nubwo ataragira umwanya wo kwiregura, ubwo yasomerwaga imyirondoro ye yahakanye ibyaha aregwa, akemera gusa iyo myambaro ya gisirikare ndetse n’imbunda, akavuga ko byamufashaga kwirinda ubwe ndetse no guhungisha abantu.

Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 nibwo humviswe umutangabuhamya wa nyuma muri uru rubanza, akaba ari umuhungu w’uregwa. Mu buhamya bwe akaba yavuze ko ababazwa no kuba itangazamakuru cyane iryo mu Rwanda ritangaza Se nk’umwicanyi nyamara n’urukiko rutaramucira urubanza. Ngo anababazwa kandi no kuba mbere baritwaga ibyitso by’inkotanyi, Se ubu akaba yitwa umwicanyi wakoze jenoside akaba ari no kubiburana.

Guhera ku wa mbere tariki 27/05/2024 hazatangira kumvwa ubusabe bw’abunganira abaregera indishyi (Plaidoiries), ubushinjacyaha (réquisitions) ndetse no kwiregura k’ukuregwa afatanyije n’abamwunganira. Biteganyijwe ko ku itariki ya 3/06/2024 aribwo hazumvwa ijambo rya nyuma ry’uregwa, hagakurikiraho umwiherero w’Urukiko, hagategerezwa ikivamo.

RUTAYISIRE Bonaventure Aisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *