Sheikh Sindayigaya Mussa ni we watorewe kuba Mufti w’u Rwanda mushya

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wabonye umuyobozi mushya, ari we Sheikh Sindayigaya Mussa watorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Salim Hitimana.

Ni mu matora yabaye ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, aho Sheikh Sindayigaya Mussa yahataniraga uwo mwanya na Sheikh Hitimana Salim wari usanzwe ari Mufti w’u Rwanda, ariko we akaza gutangaza ko ahisemo gukuramo kandidatire ye kuko yari amaze imyaka umunani ayobora umuryango w’abayisilamu mu Rwanda kandi akaba yizeye ubushobozi bwa Sheikh Sindayigaya Mussa. Yagize ati “Ndamwizeye kandi nzi ko ibyo nashobora nawe ashobora kubishobora, mukaba rero mwarahisemo neza kuduteranya ngo tujye muri uyu mwanya twembi, ariko nkaba nagira ngo mbabwire ko jyewe kandidatire yanjye nyikuyemo bitewe n’imyaka umunani maze nyobora uyu muryango ndetse nkaba maze n’imyaka 30 ndi umukozi wawo”.

Sheikh Sindayigaya Mussa yashimye imiyoborere ya Sheikh Salim Hitimana n’uburyo yahisemo kumwegurira amajwi ye muri aya matora, avuga ko we n’abo bagiye kuyoborana bazakomereza aho abandi bari bagejeje. Ati “Hari imisingi ikomeye badusigiye kandi twizeye ko bazatuba hafi mu miyoborere ya buri munsi y’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda”. Mufti mushya yijeje abayisilamu imikorere ishingiye ku gukorera hamwe no kuzuzanya ndetse no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abayisilamu.

Sheikh Salim Hitimana na Sheikh Mussa Sindayigaya umusimbuye ku mwanya wa Mufti

Ku mwanya wa Mufti wungirije hatowe Sheikh Mushumba Yunusu naho Quadi (ushinzwe ubutabera) akomeza kuba Sheikh Segisekure Ibrahim. Mu bandi batowe harimo abagize za Komisiyo zitandukanye hamwe n’abahagarariye ibyiciro byihariye.

Sheikh Sindayigaya Mussa si mushya mu nzego z’umuryango w’Abayisalamu mu Rwanda kuko uretse umurimo w’ibwirizabutumwa yakoze mu mirimo itandukanye, kuva muri 2003 yakoreye mu biro bikuru by’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ashinzwe ibwirizabutumwa, yabaye Mufti w’u Rwanda wungirije, kuri ubu akaba yari umuyobozi ushinzwe imari n’igenamigambi muri RMC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *