”Imirire mibi ntiyashira hakiri amakimbirane mu miryango” Minisitiri Dr. Valentine Uwamariya

Kuva taliki ya 03 kugeza taliki 07 Kamena 2024 ni Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi mu Rwanda hose. Uyu munsi ukaba wizihijwe ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa mbere tariki 03 06 2024 mu karere ka Burera mu murenge wa Nemba aho wahawe insanganyamatsiko igira iti “Hehe n’igwingira: Twite ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana, imirire n’isuku, dukingize abana inkingo zose”.

Mu karere ka Burera katangirijwemo iki cyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, hagaragaramo ikibazo cy’igwingira nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana  Solina. Yagize ati “Muri aka karere kacu hagaragaramo ikibazo cy’igwingira kandi mu by’ukuri hatabuze ibiryo”. Uyu muyobozi avuga ko bimwe bitiza umurindi iri gwingira harimo amakimbirane mu miryango, nkunywa ibiyobyabwenge ndetse na kanyanga zikomoka mugihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Bimwe mu bikorwa byakozwe harimo kugaburira abana indyo yuzuye, gupima abana bafite imirire mibi no kureba niba bataragwingiye.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Dr valentine Uwamariya, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yagarutse cyane ku mbaraga u Rwanda rushyira mu kuzamura ubuzima bw’ababyeyi n’abana, arriko avuga ko hakiboneka abana bapfa batarengeje imyaka 5 ndetse n’ababyeyi babo bakigira ibibazo mu gihe cyo kubyara. Yavuze no ku makimbirane akiboneka mu miryango hamwe n’ubusinzi, ati “ibi byose hamwe no kutamenya gutegura indyo yuzuye biri ku isonga y’ibitera imirire mibi”. Minisitiri Uwamariya yashishikarije inzego zose gufatanya kurwanya igwingira mu bana bato.

Dr Uwamariya n’abandi bayobozi batangiza icyumweru cyo kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana

Ibikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru harimo gukingira iseruna rubewole abana bafite kuva ku mezi 9 kugera ku myaka 6 mu turere 19. Hazatangwa ibinini by’inzoka na vitamine A ku bana, gupima ibiro n’uburebure n’ikizigira by’abana hagenzurwa imirire n’imikurire yabo, gushishikariza ababyeyi servisi zo kuboneza urubyaro, n’ubukangurambaga ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, hamwe n’isuku n’isukura. Muri iki cyumweru hazatangwa serivisi zijyanye no kwita ku minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana n’izindi.

Ubushakashatsi bwakozwe ku nshuro ya gatandatu y’ubushakashatsi bw’imibare n’ubuzima bw’u Rwanda (RDHS2020), bugaragaza ko igipimo cy’abana bafite ikibazo cy’igwingira ku rwego rw’igihugu cyaragabanutse kiva kuri 38 ku ijana muri 2015 kigera kuri 33 ku ijana 2020. Guverinoma y’u Rwanda yateganyaga ko cyagabanuka kikagera kuri 19 ku ijana mu mpera za 2024.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko hagikomeje kubaho imbogamizi, zirimo impfu nyinshi ku bana bavuka (19 ku 1.000), impfu nyinshi z’abana bapfa nyuma y’igihe gito bavutse (33 ku bana 1.000), n’impfu nyinshi ziri munsi y’imyaka itanu (50 ku 1000), ndetse n’umubare w’ababyeyi bapfa babyara ukiri hejuru (203 ku bana 100.000). Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ku ikibazo cy’igwingira n’ikibazo cy’amaraso make (anémie) mu bana n’ababyeyi bigihangayikishije.

Ubu bukangurambaga buzakomeza mu gihugu hose ariko hibandwa cyane ku turere twagaragaje umwihariko wo kugira umubare munini w’abana n’ababyeyi bagifite iki kibazo.

Innocent Rwagatare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *