Ibiro by’itora 2591 nibyo bizakoreshwa mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba kuri uyu wa mbere utaha hazakoreshwa ibiro by’itora 2591 mu gihugu hose ndetse no mu mahanga.

Bitandukanye n’ibyari bimenyerewe, kuri iyi ncuro ni ubwa mbere amatora ya Perezida wa Repubulika azaba abereye umunsi umwe n’Abadepite mu Rwanda. Komisiyo y’Amatora yagaragaje ko impamvu y’uku kuyahuza, ari uburyo bwo kugabanya ingengo y’imari iyagendaho ndetse bikanoroshya akazi mu buryo bwo kuyategura.

Nk’uko babishyize ku rubuga rwa X (twitter) rw’iyi Komisiyo, amatora ateganyijwe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 biteganyijwe ko azitabirwa n’abantu bazatora 9.071.157 biyandikishije kuri lisiti y’itora ntakuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yatangaje Igihe.com ko Abanyarwanda bazatorera mu mahanga bazatorera kuri site 160 ziri mu bihugu 70. Ibyo u Rwanda rufitemo Ambasade bikaba 44. Munyaneza yanakomoje ku myiteguro ijyanye no gutegura amatora yaba ku bazatorera mu Rwanda no mu mahanga, avuga ko iri kurangira.

Ati “haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga imyiteguro iragenda neza. Ibikoresho byose bizifashishwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite byamaze kuboneka, ndetse hagati yo ku wa 12 no ku wa 14 Nyakanga 2024 bikazaba byamaze kugezwa kuri site zizatorerwaho mu Rwanda”. Yanahishuye ko mu mahanga ho byamaze kugezwayo ariko ibya nyuma bikazagezwayo ku wa 11 Nyakanga 2024.

Abazayobora amatora haba mu Rwanda no mu mahanga na bo bamaze guhugurwa ndetse n’amasite y’itora na yo yamaze gutegurwa. Ibikorwa bya nyuma birimo nko gutunganya ibyumba by’itora no gushyira umuriro w’amashanyarazi aho uteri bizarangira ku Cyumweru.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora kandi itangaza ko n’ubwo amatora ya Perezida wa Repubulika azabera rimwe n’ay’Abadepite, impapuro z’itora zizaba zifite amabara atandukanye kugira ngo bikureho urujijo. Gutora Perezida hazakoreshwa impapuro zifite ibara ry’umweru, naho gutora Abadepite hakoreshwe impapuro zifite ibara rya kaki.

Mu bantu bazatora ari 9.071.157 bagaragara ku rutonde ntakuka rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ab’igitsinagabo barenga miliyoni enye n’ibihumbi Magana abiri (4,200,000), mu gihe abagore ari 4,845,417. Biteganyijwe ko Abanyarwanda bazatorera mu mahanga bazatora ari 77.138, barimo abagabo 41.243 n’abagore 35.895.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *