Amajwi y’ibanze yatangajwe na Komisiyo y’amatora araha intsinzi Kagame bidasubirwaho

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki 15 Nyakanga 2024 ku isaha ya saa yine, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje amajwi y’ibanze y’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika aho byashyimangiye itsinzi y’umukandida wa FPR, Kagame Paul.

Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, mu majwi yavuye mu ibarura ry’ibanze yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora, yagaragaje ko yatowe n’amajwi 99,15%, ibimuha bidasubirwaho kwongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu itaha.

Iri janisha riragaragaza ko nta mpamvu yatuma umukandida wa FPR Inkotanyi adatsindira kuyobora u Rwanda ubwo hazaba hamaze gutangazwa ibarura rya burundu ry’ibyavuye mu matora.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC}, yatangaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%. Nk’uko bitangazwa na NEC, Paul KAGAME mu ibarura ry’ibanze yatowe n’abantu 7,099,810, Frank HABINEZA wari watanzwe n’ishyaka Green Party atorwa n’abantu 38,302 mu gihe Philippe Mpayimana wiyamamaje nk’umukandida wigenga we yatowe n’abantu 22,753.

Nyuma yo kumva ibyavuye mu ibarura ry’ibanze, abakandida bagize icyo batangaza. Frank Habineza wa Green Party yagaragaje ko yemeye ugushaka kw’Abanyarwanda, ati “turabyakiriye kuko byagaragaye ko Nyakubahwa Paul Kagame yagize amajwi menshi kuturusha”.

Philippe Mpayimana wiyamamaje nk’umukandida wigenga we yahaye umukoro abasesenguzi b’ibya politike, ati “Nk’abasesenguzi ni mwe mwatubwira icyo abanyarwanda bagaragaje. Icyo nifuza ni uko abanyarwanda bareba icyerekezo cya Demokarasi aho kiganisha”. Yongeyeho ko ataciwe intege n’umubare w’amajwi, ahubwo ko n’igihe abanyarwanda bazahitamo gushyiraho umuyobozi mushya usimbura uriho [Kagame] batagombye gushidikanya kuri Mpayimana kuko yerekanye ko ahari kandi ashoboye.

Ku ruhande rw’intsinzi, Kagame yagaragarije abari bari hamwe na we I Rusosoro ku Intare Arena ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko intsinzi idashikanywaho kandi bose bayifitemo uruhare. Kagame ati “Buriya muri ariya majwi (99,15%) huzuyemo FPR, n’abo dufatanyije, abo mvugae ndetse n’abandi banyarwanda”. Kagame yagaragarije abari bateraniye mu Intare Arena ko imibare (Amajwi yabonye) yagaragaye Atari imibare gusa, ahubwo ikubiyemo icyize kiri hagati ye n’abamutoye.

Kagame kandi yasabye abanyamuryango ba FPR n’abanyarwanda muri rusange kumenya kujya bahangana n’ibobazo bashyize hamwe, ati “ntawukwiye kuba ntibindeba, ibibazo dushoboye gukemura tugomba kubikemura, ibidashobotse tukabyubakira izindi mbaraga bigomba gukemukiramo”.

Ubwo yiyamamazaga, umukandida wa FPR, Kagame Paul, yakunze kubwira banyamuryango ko akurikije icyezere bamugaragariza aho yagiye kwiyamamariza nta kabuza yizeye intsinzi. Yananenze abavuga ko hari abahatirwa kumwamamaza bakaza hakoreshejwe imbaraga, ati “niba gukoresha igitugu bizabana abantu bangana batya kandi bishimiye ibyo bakora, abo babivuga bazabigerageze bazarebe ikibaviramo”. Yakomeje agira ati “abo babivuga ni uko bataramva ubudasa bw’u Rwanda”.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’Amatora izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika bitarenze taliki 20 Nyakanga, naho imibare ntakuka ikazatangazwa bitarenze taliki 27 Nyakanga 2024.

Gerard MANZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *