Kuri uyu wa kane Komisiyo y’Igihugu y’amatora yoshyize ahagaragara imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Amashyaka ya PDI, Green Party na PS Imberakuri ntiyabashije kubona amajwi anagana na gatanu ku ijana ubusanzwe bimenyerewe ko ari yo atuma Ishyaka ryayabonye rigira imyanya mu nyeko.
Amajwi y’agateganyo agaragaza ko Umuryango FPR-Inkotanyi n’abo bishyize hamwe babonye 68.83 ku ijana by’abantu 8,901.453 batoye neza mu matora y’abadepite yabaye ku ya 14-15 Nyakanga. Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) ryabonye 8.66%, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryabonye 8,62%. Ni mu gihe PDI yabonye 4,61 ku ijana; Green Party ibona 4.56% naho PS-Imberakuri, 4.51 ku ijana. Umukandida wigenga Janvier Nsengimana yabonye 0.21 ku ijana.
Aya majwi yatangajwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (NEC) yatumye abantu bamwe bibaza niba bivuze ko ayo mashyaka atatu atazabasha kubona imyanya mu Nteko. Ibi cyakora Komisiyo y’Igihugu y’amatora yaje kubishyiraho umucyo, ivuga ko aya mashyaka azabona imyanya mu Nteko.
Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Charles Munyaneza, yabitangarije The New Times, aya mashyaka atatu azabona imyanya mu nteko bitewe n’uko ibice birenga kuri 4 biri hejuru ya 50, barabiburungushura bikuzura gatanu. Munyaneza yagize ati: “Nubwo amwe mu mashyaka yabonye 4.51 ku ijana cyangwa 4,60 ku ijana, ntibisobanuye ko atageze kuri 5 ku ijana isabwa. Iyo dufite ijanisha nk’iryo, tutubihuza n’umubare wuzuye wegereye cyane. Aha ni gatanu rero.”
Ku myanya 80 igize inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, abashyaka ahatanira 53 naho 27 igaharirwa ibyiciro byihariye. Ni ukuvuga 24 yahariwe abahagarariye abagore (30%), ibiri yahariwe abahagarariye urubyiruko n’umwe wahariwe umuhagarariye abafite ubumuga. Bivungo FPR n’abo bishyize hamwe bazabonye imyanya 37, PL na PSD babone imyanya itanu kuri buri shyaka, naho PDI, Green Party na PS Imberakuri buri shyaka rizabona imyanya 2.
Biteganyijwe ko bitarenze taliki 27 Nyakanga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izaba yatangaje ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu.