Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuzima n’ikigo gishinzwe iby’imiti mu Rwanda, (Rwanda Food and Drugs Authority), hamwe n’Igihugu cya Misiri basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’imiti n’ibikoresho bivura indwara z’umutima.
Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ikibazo cy’indwara z’umutima kiri mu ndrwara zihitana abantu beshi ku Isi kigakurikirwa n’indwara ya Cancer ndetse n’indwara z’isukari zizwi nka Diyabete n’izindi zijyana. Avuga ko indwara z’umutima kuba ziza imbere bivuze ko zigomba kwitabwaho cyane. Aha ni naho havuye umushinga wo kwubaka ikigo kizajya kivurirwamo indwara z’umutima, biturutse ku gitekerezo cy’umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’umutima, Dr Magid Jacob. Iyi nzobere yagejeje iki gitekerezo kuri Ministeri y’ubuzima biza kuvamo umushinga w’inyubako zizajya zivurirwamo abarwayi b’umutima.
Dr Sabin Nsanzimana avuga ku mwihariko w’uyu mushinga w’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Misiri, yagize ati “Ubundi twari tumenyereye ibitaro birimo ibice bitandukanye birimo abagore, abana, bikaza kugera ku muganga w’umutima, ariko ibi ni ibitaro byihariye by’umutima birimo inzobere, bizajya bikorwamo n’abize iby’umutima gusa”.
Yakomeje avuga ko mu byo abaganga bazajya bakora muri ubwo buzobere bw’ibitaro harimo gutungurana k’umutima, imitsi itwara amaraso yakwipfundika umuntu akaba yatakaza ubuzima kandi hari icyari gukorwa mu minota mike aho atanga urugero nka Stroke, bishobora gukorwa bitewe n’ubuzobere abaganga bazaba bafite. Avuga ko abaganga bazakorera muri ibi bibitaro batangiye kwigishwa kugira ngo inzu zizuzure abazikoramo barateguwe. Ati “Abari kwiga iby’umutima benshi bazakorera aha banakorere mu bindi bitaro biri hano mu Rwanda bibanda mu bijyanye n’umutima, kuwuvura, kuwubaga no kuba bafasha imitsi iyobora amaraso gukora neza. Binajyana na gahunda ya leta y’u Rwanda ya 4 gukuba 4, aho twifuza kugira abaganga b’inzobere benshi”.
Minisitiri anavuga ko ibijyanye n’ubushakashatsi mu ndwara zibasira umutima ku rwego rwo hejuru nabyo bizakorerwa mu Rwanda ndetse banakorane n’ibindi bigo bitandukanye birimo nk’ikigo cyubatswe mu Misiri ari naho haturutse igitekerezo cy’uko hakubakwa ikigo gisa nacyo hano mu Rwanda.
Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere inyubako zose zizaba zarangiye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026 ariko hakaba hari ibiri kuganirwaho bishobora kwigizwa imbere bikarangira vuba.
Seif Gracien Hasingizwimana