One Map Africa ni isoko y’inzozi zigamije impinduka mu kubaka ejo heza ha Africa

Ubuyobozi bw’umuryango One Map Africa mu Rwanda buvuga ko uyu muryango ugamije gushyira imbere ibikorwa byatuma ubumwe bwa Africa bugerwaho, byose bigashingira ku bumwe, ibikorwa no kwihesha agaciro.

Umuyobozi w’ishami rya One Map Africa mu Rwanda, Emmanuel Uwimbazi, afungura inama ku mugaragaro mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki 21 Nzeri 2024 muri Colours Club hotel, yashimiye abitabiriye bose. Mu ijambo rye yagarutse ku mbaraga zizakoreshwa mu guhindura imitekerereze y’Abanyafrica, bagahindura imyitwarire n’imikorere, ndetse n’abayobozi nabo bagasabwa guhindura politiki y’imiyoborere bagamije kwiyambura amakoti y’abakoroni.

Mu ngingo nyamukuru zagombaga kugarukwaho muri iyi nama, harimo kugaragaza icyerekezo cya Kwame Nkrumah kuri Africa no kunga ubumwe bw’Abanyafrica, ndetse no kwibuka byinshi mu nzira yasize aharuye mu ziganisha mu kwiyambura ubukoroni. Insanganyamatsiko rusange kuri uwo munsi yari: “Unity in Action: Realizing Nkrumah’s vision for Africa”.

Mu biganiro nyunguranabitekerezo abitabiriye iyi nama bagarutse kuri bimwe mu bikorwa byatuma ubumwe bwa Africa bugerwaho, byose bigashingira ku bumwe, ibikorwa no kwihesha agaciro.

Muri ibyo bikorwa hagarutswe ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bugamije kwihaza no gusagurira amasoko mu bihugu bya Africa, bikaba bisaba ko imipaka itakwitabwaho mu gushaka umusaruro, bityo bigatanga amahirwe mu gusangira ahari ubutaka bigomba kubyazwa umusaruro rusange.

Kwigisha mu mashuri amateka y’intwari zaharaniye ubwigenge bwa Africa n’abanyafurika, ubu buryo  nabwo ngo biri mu byakwifashishwa mu guhindura imyumvire, bigakuraho inzitizi zo kutumvikana, maze Africa ikunga Ubumwe (#AfricaUnite).

Hari kandi guhugura urubyiruko bizabafasha mu kwiyambura ubukoroni buba bwararitse muri kamere z’abirabura cyangwa abanya Africa muri rusange, aho usanga bamwe birutisha abera mu ngendo, mu mvugo, imikorere, ndetse n’imigenzereze.

Kugeza ubu urubyiruko rubona ko imbibi zashyizweho n’abakoroni zabaye impamvu zo kudahuza ibitekerezo no gutandukanya imikorere, ndetse n’ubushyamirane bwa hato nahato, bakaba barakunze gukoresha imvugo igira iti: #BorderlessAfrica.

Abitabiriye iyi nama bagarutse cyane ku mishinga ishobora kubateza imbere no kugira aho bakura umutungo uzatuma bakomeza gukora ibikorwa byabo badategereje ak’imuhana kaza imvura ihise. Hamwe na bagenzi babo bose muri Africa bakaba bahagurukiye guhindura imitekerereze n’imikorere, bahera kuguha agaciro ibikorerwa muri Africa.

Uyu muryango #OneMapAfrica umaze kugira abanyamuryango barenga ibihumbi bibiri (2000) ukora byemewe n’amategeko mu gihugu cya Ghana, Gambia, na Uganda. Mu bihe bya vuba bakaba bateganya kuzafungura ishami ryawo mu Rwanda.

Omar S. Iyakaremye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *