Mufti w’u Rwanda yasuye aba Islam bagororerwa mu igororero rya Mageragere

“Iki nacyo ni igihe Imana yabahaye ngo mwisuzume, mwisubireho, mwige nibindi, muce bugufi imbere ya Nyagasani kuko ubutabera bwe buri imbere kandi ni bwo bukomeye. Mumenye ko mutagomba kurumirwa mu mwobo inshuro ebyiri”. Aya ni magambo aremereye yatashye mu matwi y’imbaga yari iteraniye ahateganirijwe kwakira Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, ubwo yasuraga aba Islam bagororerwa mu igororero rya Mageragere mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2024.

Ni uruzinduko Mufti w’u Rwanda yateguye rwo gusura iri gororero aherekejwe n’abayobozi ba komisiyo zifitanye isano n’imibereho yo muri iryo gororero.

Mufti akaba yaherekejwe na komiseri ushinzwe ibikorwa by’ivugabitumwa n’imigenzo y’idini, Sheikh Bishokaninkindi Daudi, na komiseri uyobora komisiyo y’imibereho myiza, sheikhat Aisha Uwizigira ndetse na Imam w’umujyi wa Kigali, Sheikh Ally Mashaka.

Nk’uko byari biteganijwe, Mufti w’u Rwanda yayoboye isengesho rya ijuma imbere  y’imbaga y’abaislam n’abatari bo basaga ibihumbi bibiri na Magana atanu, inyigisho ze zikaba zibanze ku mbabazi n’Impuhwe by’Imana ihoraho, abahamagarira kudacika intege, kutiheba no kudatakaza icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza kuko ari icyaha. Yakomeza ababwira ko ibyaha byose Nyagasani abibabarira kuri ba bandi bicujije, bakisubiraho, bakemera, maze bagakurikizaho ibikorwa byiza bakayoboka inzira nziza y’ibyiza.

Yisunze imirongo ya Qoran, Mufti yagaragaje ko impuhwe z’Imana zihambaye bigaragarira mu kuba uhoraho atubura ibyiza muntu akora, ariko iyo agambiriye ibibi akabikora yandikirwa kimwe gusa. Bigaragaza ko impuhwe z’uhoraho zihebuje mu biremwa byayo byose, ati “nimuharanire kwegera Uhoraho ntimuheranwe n’ibyaha mwakoze, Imana izabahinduriramo ibyiza imbere”.

Yabasabye kurangwa n’ibintu bitatu by’ingezi abyo kubabazwa no guterwa agahinda n’ibyo bakoze, buri wese kwiyemeza ko utazasubira kugwa muri icyo cyaha, no gusaba Imana imbabazi no kwicuza, maze yongeraho ko iyo wahuguje umuntu bigusaba kumwegera ukamusubiza ibye kandi akamusaba imbabazi, yaba atakiriho ukazisaba umuryango we.

Nyuma y’isengesho, Mufti w’u Rwanda yasuye ahateganijwe kubakwa umusigiti uzifashishwa mu gukora amasengesho ya buri munsi, abemerera ubufasha kugira ngo umusigiti uzuzure.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’abaislam bagororerwa Mageragere yagaragaje ko iri gororero ririmo abaislam 1425 n’abaislamukazi 103 ndetse n’abana 6 abenshi muri bo bakaba ari urubyiruko rubarirwa muri 80%. Aba baislam bigishwa amasomo y’idini, Qoran, bagahabwa amahugurwa ndetse n’ibaganiro bibafasha kugororoka, bikaba byiyongera ku maso ategurwa n’igororero arimo n’ubumenyingiro butandukanye.

Mufti w’u Rwanda yabemereye ubufatanye muri byinshi birimo kuboherereza abayobora isengesho  rya idjuma, kubafasha mu gisibo cya Ramadhan no kwizihiza iminsi mikuru, ndetse no kubafasha mu bihe byo kurushanwa kubazaba barafashe Qoran mu mutwe, no kuzajya bafashwa mu gusoza amahugurwa  abera mu igororero ashingiye ku idini ya Islam.

Nyaubahwa Mufti w’u Rwanda yafashe umwanya asura by’umwihariko igororero ry’abagore bari kumwe n’abana babo, baba abahavukira cyangwa abahinjirana n’ababyeyi babo baba bagonganye n’amategeko.

Mufti w’u Rwanda, sheikh Sindayiga n’abamuherekeje bari kumwe na komiseri mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CG Evariste Murenzi, basura iri gororero ribarizwamo abagore 1550 n’abanyamahanga 8, bifuje gusangira amata n’ibisuguti n’aba bana bato babarizwa muri iri gororero bagera ku 114, bigamije guharanira imibereho myiza y’aba bajyambere. Ubusanzwe iri gororero rikaba ryaranabashyiriyeho uburyo bwo kwitabwaho banahabwa uburenganzira bwo kwiga.

CG Evariste Murenzi yashimiye ubuyobozi bwa Rwanda Muslim Community ku bw’uruzinduko rwabo kuri iri gororero, akaba yanashimangiye ko RMC ari umufatanyabikorwa wa RCS mu bikorwa byo kugorora. Yeruye maze avuga ko abaislam bagororerwa I Mageragere bitwara neza, bakaba batanga umusanzu wabo mu kugorora abandi.

Yakomeje agaragaza ko abanyamadini bisanzura mu misengere uretse ba bandi bahagarika ubuzima bwa muntu, bakabuza kwiga no kugororoka ndetse no kubaka igihugu.

Mufti w’u Rwanda akaba yashyikirije abagororwa ibyuma birangurura amajwi, ibitabo n’imipira yo gukina, akaba yabemereye ko Eidi cup izategurwa kubagororwa bose, abazahiga abandi bakazatwara icyo gikombe.

Tubibutse ko igororero rikuru rya Nyarugenge ari rimwe muri 13 ari hirya no hino mu Rwanda, rikaba rigororerwamo abasaga ibihumbi 10 abagabo n’abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *