“Gukora kinyamwuga bizagendana n’ibigezweho” Umuyobozi wa RCA

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative mu Rwanda (RCA), Dr Patrice Mugenzi yavuze ko gukora kinyamwuga bizagendana n’ibigezweho bitewe n’aho isi igeze bakoresha ikoranabuhanga harimo gukoresha cashless ndetse n’ibikorwa by’amakoperative bikandikwa muri za mudasobwa.

Dr Patrice Mugenzi ati “abakozi b’amakoperative bazarushaho kuba abanyamwuga binatworohereze no mu kazi ko kuyagenzura ndetse no kuyagira inama mw’iterambere ryayo”. Dr Patrice Mugenzi yakomeje avuga ko hari ibibazo bitandukanye mu makoperative harimo no gucunga nabi umutungo w’amakoperative.

Yagize ati “Icya mbere cyakozwe ni ukuvugurura imikorere igenga amakoperative, Koperative ntikiri ibyo kureba ku ruhande rw’imiyoborere myiza gusa n’ubukungu”. Avuga ko ubukungu bugomba gusigasirwa aho mu itegeko harimo gufatirwa ibyemezo babandi banyereza umutungo w’amakoperative”.

Nyirandimubanzi Jacqueline ubarizwa muri koperative abakunda kawa Rushashi ikorera mu Karere ka Gakenke yavuze ko bishyize hamwe. Ati “Twishyize hamwe kugira ngo koperative yacu itere imbere kandi twabigezeho ndetse mu mwaka wa 2024 nibwo twabonye ubuzima gatozi, ubu twemewe n’amategeko”.

Yakomeje avuga ko bafite abanyamuryango ibihumbi ijana na cumi n’umwe , bagizwe n’abagabo n’abagore. Ati “hari aho twavuye hari n’aho twageze, ubu ibi byose turabishimira imiyoborere myiza kubera ko iterambere riragaragara ku banyamuryango bacu bose”.

Yakomeje avuga ko mwitegeko rishya ry’amakoperative harimo Yuko abayobora amakoperative bagomba kumenyekanisha imitungo yabo ntibabe abo kwigwizaho umutungo. Ati “Umutungo ugomba kubanza ukamenyekana ndetse ukazanagenzurwa kugira ngo turebe niba umutungo wabo utaravuye mu mutungo wa Koperative,icyo nimwe mungamba zafashwe kugira tugenzure uko umutungo wabayobora amakoperative wiyongera”.

Yakomeje avugako muri iryo tegeko hakajijwe ibihano haba abayobozi b’amakoperative n’abacungamutungo ibyo bihano nibashobora kubikurikiza zimwe mu mbogamizi bafite zizagabanuka.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wari umushyitsi mukuru yashimiye uruhare rw’amakoperative mu guteza imbere Igihugu. Yagize ati “Twishimira uruhare rwanyu nk’abagize amakoperative atandukanye mugira, ni uruhare runini mu iterambere ry’igihugu cyacu; hari ibibazo bikigaragara bijyanye no kubura amasoko y’umusaruro, inyerezwa ry’umutungo, ibi bibazo byose bikwiye gushakirwa umuti urambye ubundi mugakomeza kugira umuco wo gukorera hamwe mu makoperative. Ikindi abanyamuryango bakwiye kumenya imikorere ya koperative uburyo yunguka, byose bakaba babizi, ibibazo iyo bibonetse natwe nk’ubuyobozi tubaba hafi kugira ngo bikemuke”.

Umunsi mpuzamahanga ni umunsi ngaruka mwaka watangiye kwizihizwa mu mwaka wi 1995 wemejwe n’umuryango w’abibumbye. Uyu munsi wizihizwa ku rwego rw’isi ku tariki 6 Nyakanga buri mwaka, ariko mu Rwanda ukaba warahiswemo kwizihizwa tariki ya 11Ukwakira buri mwaka ngo kuko bahisemo kuwizihiza ku iyi tariki bitewe nuko muri iyo minsi hari ibindi bikorwa barimo.

Uyumunsi watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu mwaka wa 2005, ukaba wizihijwe ku ncuro ya 19. Kugeza ubu mu Rwanda hose habarurwa amakoperative arenga ibihumbi icumi yibumbiyemo abanyamuryango barenga miliyoni eshanu.

Seif Gracien Hasingizwimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *