“Ni ukutibagirwa abageze mu zabukuru no kubasabira impagarike n’ubugingo” Mufti w’u Rwanda

“Ni igikorwa twatangije cyo gusura ababyeyi bakuru n’abarwayi bacu mu rugendo rw’ubuyobozi tugitangira, ni inshingano zacu, ni no kugira ngo nabo badusabire muri uru rugendo rutoroshye kuko dufite byinshi twiyemeje kubagezaho”.

Ni ibyatangajwe na Mufti w’u Rwanda, sheikh Mussa Sindayigaya, ubwo yagaragaraga mu Biryogo rwagati asura ababyeyi bakuru n’abarwayi. Nubwo bisanzwe ari igikorwa cy’umugenzo ukomeye muri islam kuri buri wese, Mufti ubwe agaragaza ko hatangiye kugaragaramo intege nke cyane cyane iyo bigeze kubasaza n’abakecuru baba batakigaragara mu masengesho, ibirori cyangwa ibyago cyane ko ngo ari ho abantu bakunze guhurira batanabiteguye.

Uru ruzinduko rugamije kugera ku babyeyi bakuze baba islam, mu rwego rwo kugarura umuco wo gusura abarwayi mu ngo, kubagarurira icyizere cy’ubuzima no kubakomeza. Mufti w’u Rwanda kandi avuga ko binagamije no kubasaba ibitekerezo kubakibishoboye, ndetse ko kubona umugisha wo mu kubahiriza umugenzo wo gusura abarwayi muri Islam bishingiye ku migenzo y’umwigisha mukuru intumwa ya Allah Uhoraho Nyir’ibiremwa.

Asura umubyeyi Hakizimfura Selemani, yakiriye ibitekerezo byiza yamuhaye birimo iterambere rirambye, uburezi bufite ireme ndetse amusaba kwegeranya amaboko y’aba islam mu rwego rwo kugira imbaraga n’ubumwe bwubaka. Mzee Hakizimfura ati “Mwihangane kandi mugire ubutwari bwo gukora, nabasaba byinshi ariko mwongere musubize amaso inyuma mumenye umubare w’aba islam mwifashishije abafite ubushobozi… ubu tugeze mu gihe cy’ababyize”.

Mufti w’u Rwanda yamwijeje ko ibyo bitekerezo bazabiha agaciro, ko biri no mu iteganyabikorwa rishya ry’umuryango RMC. Yasabye Uhoraho ko yamuha ubuzima akongera agahaguruka agana isengesho ku musigiti kuko yabikundaga.

Muri uru rugendo nyakubahwa Mufti aherekejwe n’umwungirije, Imam w’umujyi wa Kigali n’inzego z’Akarere n’Umusigiti, muri ako gace kandi basuye umubyeyi Al haji Madjariwa umaze igihe kirekire arwaye kugeza ubu bituba atabasha kumva neza n’umuvugisha cyangwa umusuye amusabira.

Basuye kandi umukecuru Hasina Mukantwari uvuga ko imyaka ye ishobora kuba irenze kuri 90 y’amavuko, akaba yashimiye Mufti kuba yaramutekereje bikamuhagurutsa akaza kumusura. Mu ijwi rituje yagize ati: “Ndiho kubw’ Imana namwe mutanteye inkunga sinakomera gutya”. Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda, yamusabiye ubuzima bwiza, no koroherwa mu buzima, akaba yamwijeje ko bazakomeza kumuzirikana mu isengesho.

Mufti kandi n’abo bari kumwe basuye aba Islam ku musigiti wa Al Hidayat ahazwi nka Majengo.

Twabibutsa ko iki gikorwa cyatangijwe n’ubuyobozi bushya bwa Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda sheikh Mussa, bikaba bikurikiranye n’uko impuguke z’aba islam ziyobowe na Saidi Sibomana zashyikirije Ibiro bikuru bya RMC igenamigambi bazagenderaho mu myaka itanu iri imbere, izarangira mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2029.

Omar S. Iyakaremye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *