Gufata mu mutwe Qoran ntibikiri ubumenyi gusa ahubwo ni n’umusingi w’iterambere

Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda (RMC) kuri iki cyumweru wateguye amarushanwa yo gufata mu mutwe Qoran yitabiriwe n’abasore n’inkumi 20 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu. Ni amarushanwa yabaye ku cyumweru taliki ya 3 Ugushyingo 2024, agamije gushaka abazahagararira u Rwanda mu marushanwa azabera mu gihugu cya Misiri ndetse na Tanzaniya.

Umuyobo w’ishami rya Qoran mu Rwanda, Sheikh Nahayo Ramadhan, avuga ko impamvu yo gutegura amarushanwa nk’aya, ari uguha amahirwe angana abantu bose kugira ngo hatabaho ubuzwa amahirwe. Sheikh Nahayo imbere y’abitabiriye aya marushanwa n’abari bayakurikiye yagize ati: “Ntituzaharanira inyungu z’umuntu ku giti cye, ahubwo tuzashyira imbere inyungu rusange, amapiganwa azakomeza kunozwa n’amajonjora azajya aba menshi, mu rwego rwo kureba abahagararira igihugu cyacu bakaduhesha ishema”.

Sheikh Nahayo Ramadhan akaba yanatangaje ko hari ubutumire bakiriye bw’ibihugu bibiri ari byo Misiri na Tanzania. Yanavuze kandi ko hari ubwo batungurwa n’ubutumire bagasubiza amaso mu barushanijwe mbere bagatoranyamo uwo babona ukwiye guhagararira u Rwanda.

Umuyobozi wungirije w’iri shami rya Qoran, sheikh Ally Bakera Kajura, yagarutse ku ngando zitwaga iza Qoran (Darul Qoran) zajyaga zikorwa mu mpera za buri mwaka, akaba yatanze icyizere ko izo ngando zigiye kugaruka, ariko zikazahera ku barimu bose bigisha Qoran mu Rwanda.

Izi ngando za darul Qoran nazo ngo zizaba zigamije gutera inkunga amarushanwa ya Qoran bahereye mu mizi. Ati “Umwarimu agomba gutegurwa akarushaho gukora kinyamwuga kandi bikamwongerera ubushobozi bwo kubasha kumenya imikurire y’ubwonko, imitekerereze n’imyitwarire by’abiga Qoran mu byiciro bitandukanye bahereye mu bana bato”.

Ayamarushanwa yo gushaka ubudasobanya bujyanye n’imyitwarire n’amajwi anogeye amatwi byanyuze mu matwi n’amaso y’abakemurampaka bisoza uwitwa Bizwinayo Hussein abahize n’amanota 99.25%, akaba aturuka mu karere ka Rusizi akaba ari nawe uzahagararira u Rwanda mu marushanwa azabera mugihugu cya Tanzania.

Yaguwe muntege na Irakiza Ismail uturuka mu karere ka Musanze, akaba yagize amanota 98.39%, akaba yahise amenyeshwa ko ariwe uzaserukira u Rwanda mu gihugu cya Misiri mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.

Mu bakobwa uwahize abandi akaba ari nawe wabashije kugera ku manota akenewe ni Umurisa Agasaro Layla wagize 95.57%, Madina Niyomutoni wamukurikiye yagize 93.97%, Latifa Uwineza 88.83% naho Uwase Djasmini yagize 61.68%.

Abarushanijwe babashije kubona amanota ari hejuru ya 95% bazagenda bahabwa amahirwe uko bakurikirana, abandi bakaba bazategurirwa andi majonjora.

Asoza aya marushanwa, Imam mukuru w’Umujyi wa Kigali sheikh Mashaka Ally yashimiye abitabiriye ku mbaraga bashyira mu gufata mu mutwe igitabo cya Qoran no kukirinda, yashishikarije ababyeyi n’abana kwitabira cyane gufata mu mutwe Qoran kuko bigaragara ko umubare wabo ukiri muto kuri urwo rwego.

 

Aya marushanwa yitabiriwe n’urubyiruko rw’abagera kuri makumyabiri (20) barimo abakobwa bane(4). Abarushanwa bakaba baraturutse mu turere twa Musanze, Nyarugenge, Nyanza, Rubavu, Gicumbi, Nyagatare, Ngororero, Kamonyi,Rusizi na Muhanga. Bose bakaba barafashe mumutwe imirongo y’igitabo Qoran igera kuri 6236 wateranyaho interuro Bismillahi Ramaani Rahiim zigera ku 112 zitangira buri  gice (Surat) zose zikaba 6348.

Omar Suleiman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *