“Turasaba umuryango w’abibumbye n’amahanga gushyira mu mitwe y’iteramboba umutwe witwara gisirikare urwanya leta ya Sudani (RSF), ndetse no gufata ibikorwa byabo nk’ibyaha by’intambara bihungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi byibasira abaturage.”
Ni amwe mu magambo Ambasaderi Khaled Musa uhagarariye Sudani mu Rwanda yatangaje mu kiganiro cyaguye yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki 13 Ugushyingo, ikiganiro cyabereye aho asanzwe acumbitse (Residence).
Atangira ijambo rye, Ambasaderi yabanje gusobanura ko ikiganiro cyateguwe hagamijwe kugaragaza uko umutekano wa Sudan wifashe muri iki gihe, akomeza asobanura ko intambara iri muri Sudan kugeza ubu abantu bagomba gusobanukirwa ko ari intambara ingabo z’igihugu cye n’abaturage bacyo barwana n’umutwe witwaje intwaro ushaka kwigarurira igihugu.
RSF (Rapid Support forces) ni umutwe washinzwe muri Sudan mu myaka yashize, wari ufite inshingano zo kufasha Leta ya Sudan mu kugarura no kubungabunga umutekano mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu cya Sudan ndetse no kurinda no guherekeza ibikoresho n’abaturage bifuzaga kujya cyangwa gukorera muri ibi bice byamenyekanyemo intambara cyane nka Darfur. Uyu mutwe waje gukomeza kugira imbaraga z’ibikoresho bya gisirikare ndetse bagira n’abasirikare bageraga ku bihumbi maganabiri (200,000) bari baramaze kubona imyitozo ihagije. Ibikorwa by’uyu mutwe byarakomeje kugeza ubwo nabo bifuje kugira ubutegetsi bwihariye cyangwa bagahabwa ubutegetsi uko bwakabaye, biza gukomeza kuba bibi ubwo bagerageza guhirika ubutegetsi bw’igihugu cya Sudan kuwa 15 Mata 2023, maze umugambi upfubye imitutu y’imbunda zabo bayerekeza ku ngabo n’ubutegetsi bwa Sudan ndetse n’abaturage.
Aganira n’itangazamakuru yakomeje agira ati: “Igihugu cya Sudan kirimo kunyura mu bihe bikomeye by’intambara, aho abarenga miliyoni cumi n’imwe bagereranwa na 25% by’abaturage bose ba Sudan bamaze kuvanwa mu byabo, wabagereranya na 95% by’abaturarwanda. Abarenga miliyoni eshatu bahungiye mu bihugu by’abaturanyi, naho abagera ku bihumbi ijana bamaze kuhasiga ubuzima, abanshi muri izo nzirakarengane bakaba ari abagore n’abana.
Yagaragaje zimwe mu mpamvu zatumwe aba barwanyi bishora mu ntambara harimo inyota yo kugera ku butegetsi batitaye ku biganiro byageze ku mwanzuro wo kubavanga mu ngabo z’igihu wari waragezweho mu biganiro byabereye i Jedda mu gihugu cya Sauda Arabia. Ikindi ngo ni inyota y’ubutunzi kuko bafashe agace k’ibirombe bya zahabu n’andi mabuye y’agaciro bakaba batifuza kubitakaza.
Nyamara ngo ikiruta ibyo byose ngo baba barifuje nabo kugira igice k’igihugu bigengaho kibarirwamo abarabu gusa, icyo ngo kikabatuma kugirira nabi ubwoko bwose b’abirabura bo bita abanya Africa. Urugero ngo ni ukuba bararimbuye ubwoko bw’abirabura bwitwa MASALEIT mu burengerazuba bwa Darfur, abacitse ku icumu bagahungira mu gihugu cya Tchad. Mu kugirira nabi ubu bwoko bwose bagenda bifashisha ibikorwa bibi byose byabageza ku ntego.
Ambasaderi Khaled Musa ati “Babakoreye ibikorwa bibi birimo gufata ku ngufu abagore bagamije kubagirira nabi no kubatera inda bagabije kongera umubare w’abana b’abarabu, kurasa abaturage badafite aho bahuriye n’intambara ku bushake bagamije kubatera ubwoba, kubashinyagurira, kubimura no kubica urw’agashinyaguro no kubatesha ibyabo ngo babisigaremo”. Akomeza avuga ko bagiye banasenya ibikorwa rusange nk’amavuriro, amasoko, amashuri, ibikorwaremezo bindi nk’ibiraro, imihanda, ndetse ngo byageze no kurwego rwo kuroga amariba n’amavomo y’amazi bityo abayakoresheje bose bagahita bapfa umusubirizo.
Ambassaderi yahamagariye amahanga gufata uyu mutwe wa RSF nk’umutwe w’iteramboba ndetse n’ibikorwa bakora ko ari ibyaha by’intambara bagomba kuzaryozwa. yanatunze agatoki bimwe mu bihugu by’ibituranyi Tchad, South Sudan, Libya, Ethiopia, Kenya ndetse hakaba hikomwa cyane Emirates (UAE) avuga ko itera inkunga ikomeye RSF. Yashimiye u Rwanda uruhare rutagereranwa bagize mu kubungabunga amahoro muri Sudan, maze asoza ijambo rye agira ati: “Ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wemeye kwakira impunzi kugeza ubu ibihumbi bine by’anya Sudan bakaba babayeho mu mahoro, akaba yarakiriye n’abanyeshuri barenga 1400 kugira ngo bakomereze amasomo yabo mu Rwanda”.
N’ubwo bimeze bityo ariko, yakomeje asaba u Rwanda ko rwagira uruhare mu kurangiza intambara irimo kubera muri Sudan ndetse nyuma hakazabaho no kubigisha uko igihugu cyakubakwa nyuma yo gusenyuka, bakigira ku mateka y’u Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.
Sudani ni igihugu kinini giherutse komorwaho Sudan y’epfo, kikaba gihana imbibe n’ibihugu byinshi, uhereye iburasirazuba bwacyo usubira mu majyaruguru hari Ethiopia, Eritrea , inyanja itukura ikigeza kuri Saudi Arabia, Misiri, Libya, Tchad na Centrafrica republic, naho amajyepfo hakiharirwa na Sudan y’epfo nyuma yo kwemererwa kwiyomora kuri Sudan no kwemerwa nk’igihugu kigenga bishingiye ku myanzuro yo ku wa 9 Nyakanga 2011.
Hari ubwoba bukomeje gusatira imitima ya bamwe baba abo mu butegetsi bwa Sudan, inshuti zabo ndetse n’abaturanyi, ko niba ntagikozwe ngo harindwe ubusugire bw’iki gihugu, iyi ntambara yazasiga cyongeye gukurwaho igipande kitari gito nacyo kikagira izina n’abandi bayobozi nk’uko iby’amajyepfo barangiye.
Omar Suleiman