RMC yohereje abanyeshuri 10 kuvoma ubumenyi muri Turukiya

Abanyeshuli batsindiye kujya kwiga mu gihugu cya Turikiya (Turquie) bakiriwe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, kugira ngo abahe impanuro z’uko bazitwara mu gihe cy’amasomo yabo. Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuwa kane 14 Ugushyingo 2024 ku biro bikuru bya Rwanda Muslim Community ku i Rebero.

Nyakubahwa Mufti yagarutse ku mpamvu zituma uru rubyiruko rwemererwa guhabwa ayo mahirwe, zirimo ko bagomba kuba ari abanyeshuri basoje icyiciro cy’amashuri yisumbuye bafite amanota ashimishije, bikurikirwa no kunyuzwa mu isuzuma ritangwa n’ibiro bikuru bya Rwanda Muslim Community (RMC) ndetse n’iritangwa na Ambasade ya Turkia mu Rwanda. Mufti Sindayigaya Musa ati “Ubu buryo bwakuyeho urujijo n’urwikekwe mu itangwa ry’aya mahirwe yo kujya kwiga mu mahanga”.

Mufti w’u Rwanda yabasabye kutazapfusha ubusa amahirwe babonye, ati “Murasabwa guhesha ishema igihugu no kuzagarukana ubushobozi bwo gukorera umuryango mugari”.

Kuri iyi nshuro abana bagiye kwiga muri Turkia ni abakobwa bane  n’abahungu batandatu bakaba bagiye gukurikira amasomo mu bijyanye n’ubumenyi bw’idini ya Islam, ubuganga, ubwubatsi ndetse n’ibijyanye ubucuruzi.

Mufti yanabamenyesheje ko umubano w’u Rwanda na Turkia wifashe neza bakaba basabwa kuwubungabunga, kandi ko RMC ibatumye kuvoma ubumenyi n’ubuhanga kugira ngo bazagaruke kugirira umuryango mugari akamaro.

Ababyeyi bari baherekeje abana babo mu kwakira izi mpanuro nabo bagaragaje ko bishimiye uburyo RMC itangamo izi bourse bakaba banavugako bazaba intumwa kuri bagenzi babo rimwe na rimwe bibuza amahirwe yo kwegera ubuyobozi bwabo ngo babusabe amahirwe yo kwiga hanze, bakeka ko hari abo bigenewe cyangwa bikenera akayabo ko kugurira abo babisaba.

Mufti w’u Rwanda yasabye abanyeshuri kurangwa n’indangagaciro z’idini ya Islam n’umuco nyarwanda, yanasabye ababyeyi gukomeza gukurikirana uburere bw’abana aho bagiye kwiga kugeza bagarutse kuko hanze aha hari ibirangaza byinshi, ati “umwana ntashira irera cyangwa ngo acuke ku mubyeyi’.

Omar Suleiman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *