Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu karere ka Rwamagana tariki ya 23 Ugushyingo 2024, yaganiriye n’abaislamukazi baturutse ku misigiti itandukanye barimo abayoboye abandi n’ababahagarariye mu turere turindwi tugize intara y’uburasirazuba, bakaba bakiriwe n’umuyobozi abaislamukazi muri iyo ntara Djasmiin Uwamahoro wahaye ikaze umushyitsi mukuru.
Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda yasobanuye byimbitse agaciro k’umugore mu buzima ndetse n’urukundo aba agomba kugaragarizwa nk’umugore cyangwa umubyeyi, avuga ko intuma Muhamadi yakunze umugore we Khadidja akanamwubahira n’inshuti bikaba byarakomeje na nyuma y’urupfu rwe.
Mufti yagarutse kandi ku rukundo n’urugwiro bamwakiranye, abatangariza ari ubwa mbere ahuye n’icyiciro cyihariye kuva yatangira kugirana ibiganiro n’abislam. Nabo bakaba bamweretse ko biteguye kumufasha, ko we icyo yakora ari ukubashimira gusa. Yabamenyesheje ko akeneye kubona uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu muri rusange n’irya abaislam by’umwuhariko, kuko mu iterambere nta n’umwe ugomba gusigara inyuma kuko uruhare rwa buri wese ruba rukenewe. Hakaba hazitabwa cyane ku buryo bw’ibimina bizafasha mu kugurizanya bitanyuranije n’amategeko ya Islam.
Mufti yagarutse ku mutekano n’ituze bigomba kuranga buri wese, abasaba kubungabunga ubumwe bw’abaislam, ubindi bakirinda uwabarangaza. Yagize ati “umutekano uhera mu rugo ugakomereza mu bindi byiciro. Nimubona umugabo urimo gukora imirimo neza, mujye mumenya ko ikibiri inyuma ari uko aba afite umugore mwiza”.
Omar Suleiman