Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya, yakoreye urugendo rw’iminsi ibiri mu Karere ka Rubavu, mu ntara y’Iburengerazuba, rugamije kugeza ku ba Islam iteganyabikorwa ry’imyaka itanu ry’Umuryango no kubasaba amaboko mu kuzagera muri urwo rugendo.
Mufti w’u Rwanda yabanje gusura ibikorwa by’idini ya Islam muri aka karere, birimo ibikorwa by’uburezi, ishoramari ndetse n’ibikorwa by’uzima.
Yabashishikarije guhuza imbaraga, gukomeza inkingi y’ubumwe no gukagurukira iterambere rya Islam n’abaislam. Mufti w’u Rwanda yasabye abaislamukazi kugira ubumwe, gukomeza urukundo mu muryango no kubumbatira umutekano bihereye mu rugo.
Yabasabye ko baharanira kuzagira uruhare mu iterambere rya Islam mu karere no mu gihugu, ati “Rubavu ni ahantu h’icyitegererezo, iyo tubabwira ngo tujyanemo tuba twumva turimo kubibwira ba nyirabyo”. Yatanze urugero kuri Hayat Garden ubu yubatse ahitwaga ku kiyarara (Kubishingwe), aha hiswe gutya kubera ko imyanda yako gace ariho yahamenwaga.
Mufti yasabye abayobozi kumenyera gutanga raporo y’ibikorwa n’umutungo imbere y’abaislam mu mpera za buri kwezi, bizatuma urwikekwe rukendera ndetse bigatuma ntawujya gukwiza amagambo y’ibihuha n’amacakubiri.
Yasabye abaislamukazi kwirinda gukurikira abagambiriye gutukana no guta umuco mu kibuga kitagira nyiracyo (imbuga nkoranyambaga). Yagize ati “ugiye ureba abagutuka n’abakuvuga nabi ku nzira ntabwo wagera iyo ujya. Bityo rero bigusaba kubima amatwi”.
Yasoje abasaba kwirinda kujyana ibibazo by’ingo zabo mu mbuga nkoranyambaga kuko ntacyo zikemura uretse kwiha rubanda. Yabasabye kwegera imiryango n’abajyanama bagacoca ibibazo bikagera ku musozo.
Aba Islamu bishatsemo ibisubizo bagiye gufunguza imisigiti
Akarere ka Rubavu ubusanzwe kubatsemo imisigiti 21, igera kuri 18 niyo ikorerwamo isengesho rya idjuma. Igenzura ry’inyubako zisengerwamo riherutse ryasize 13 yose ifunzwe.
Aba Islamu bishatsemo ibisubizo bahuza imbaraga zabo babasha kubahiriza ibisabwa kuri buri musigiti, abenshi bavuga ko nubwo bahagarikiwe gusengera mu misigiti bikaba byaragiye bigorana kubona aho basarira mu mbaga ariko ngo bisize imisigiti isa neza kandi ifite iterambere rigaragara.
Mufti w’u Rwanda wungirije, sheikh Mushumba Yunus, aganira n’abavuga rikumvikana yagarutse ku ifungwa ry’imisigiti mu karere ka Rubavu, atangaza ko imisigiti 9 yo muri aka karere ka Rubavu imaze kuzuza ibisabwa, gusa ngo bategereje ko itsinda rigenzura rizabasura maze bagafungurirwa. Imisigiti itatu niyo isigaye itarakorwa, ariyo Cyeya, Bisizi na Rubona. Ikaba ikenyeye akabakaba miliyoni esheshatu.
Abari mu nama biyemeje ko vuba aha bagiye kubikemura bafatanije, kugira ngo byihute bakaba babishinze Haji Idrissa na Mama Honnette Bahati Uwimana bakazagera kuri buri wese bamwibutsa. Hajati Mama Afisa, Sauda Nyirahabineza na Haji Shabani Bazifasha bashinzwe umurimo wo gukurikirana ibikorwa bijyanye no gukusanya Zakarulmali no gukurikirana imikoreshereze yayo, bakazaba intumwa z’intara ku biro bikuru bya RMC.
Biteganyijwe ko urugendo rwa Mufti w’u Rwanda n’abamuherekeje arukomereza mu ntara y’Amajyaruguru kuri iki cyumweru.
Omar Suleiman