I Kigali yateraniye inama y’iminsi ibiri ya mbere y’Abaminisitiri b’Ubuzima y’Imijyi Mpuzamahanga yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukomeza Sistemu z’Ubuzima, kugira Ejo Heza”. Ni inama igamije guhuriza hamwe abayobozi, abahanga, n’abategetsi bo ku rwego rw’isi kugira ngo baganire ku bisubizo by’ibibazo by’ubuzima bigezweho.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, wafunguye iyi nama ku mugaragaro, yashimangiye imyitwarire y’U Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi no guhanga udushya mu buvuzi. Yagarutse ku ntsinzi y’ubwishingizi bw’ubuzima kuri bose (mutuelle de sante) n’ibikorwa by’ubuvuzi, asaba ubufatanye bw’isi yose mu guhangana n’indwara nka HIV/AIDS, malariya, n’indwara zitandura.
Dr. Ahmed El-Sobky, Perezida w’Ikigo cy’Ubuzima cya Misiri, yagarutse ku iterambere ry’ubuvuzi bw’ikoranabuhanga, naho Hon. Benjamin Hounkpatin, Minisitiri w’Ubuzima wa Benin agaruka ku buryo bwo kubahiriza uburenganzira bwo kubona imiti ku bantu bose. Hon. Dr. Deborah Barasa, Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya we yagaragaje uburyo ubufatanye bw’ibihugu bwo kubaka ibikorwa remezo by’ubuzima muri Afurika ari ingenzi.
Abayobozi bo mu rwego rw’abikorera, barimo Dr. Allan Pamba wo muri Roche Diagnostics, bagaragaje uruhare rw’udushya mu guhindura uburyo bwo kugeza serivisi z’ubuzima ku baturage. Dr Pamba yagize ati “Ubwumvikane nk’ubu bufite ubushobozi bwo guhindura uburyo bwo kubona ubuvuzi muri Afurika”.
Iyi nama kandi yanabayemo ibiganiro ku buzima bw’abagore no ku buryo bwo kongera ishoramari mu buvuzi mu bihugu bifite ubushobozi buke. Abitabiriye iyi nama bagaragaje icyizere cy’uko hazaboneka igisubizo cyane cyane mu gukemura ibibazo by’ubusumbane mu buvuzi no gushyigikira sisitemu z’ubuzima zitekanye.
Mu gihe U Rwanda rukomeje kwigarurira umwanya w’urwego rw’ubuzima, iyi nama ni intambwe ikomeye ku mpinduka z’umuzima muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange.
Seif Gracien Hasingizwimana