Umuryango Al Amal urishimira intambwe umaze gutera mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no kwita ku buzima

Ku cyumweru taliki ya 22 Ukuboza 2024, mu karere ka Rwamagana hateranye inama y’inteko rusange y’Umuryango Islamic Actions for development wamenyekanye ku izina rya Al amal, aho abayobozi bawo, abanyamuryango ndetse n’abakorerabushake muri uyu muryango basozaga umwaka wa 2024 barebera hamwe ibyagezweho n’aho intambwe y’umwaka wa 2025 izahera.

Atangiza inama, umuyobozi w’uyu muryango Alimas Hakizimana, yashimiye buri wese ugira uruhare mu bikorwa bihesha agaciro ubuzima bw’abantu, imibereho myiza, ndetse n’iterambere bijyanye no gutuma umuryango ukomera ukagira ijambo mu ruhando rw’indi miryango bahuje icyerekezo n’intego.

Yatangajeko ubwo abantu bagenda bacika intege mu bikorwa by’ubuzima bizwi nka Palliative care, Al Amal yo ikomeje ibikorwa byayo mu gutanga serivisi z’ubuzima zinoze, yanongeyeho ko ari abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubuzima binyuze muri Rwanda Biomedical center (RBC). Alimas Hakizimana yagize ati “Kugeza ubu umuryanga Al Amal umaze imyaka 12 yose ukora ibikorwa by’iterambere, imibereho myiza ndetse n’ibikorwa by’ubuzima. Byose ubikesha urukundo, ubufatanye n’ubwitange”.

Agaruka kubijyanye n’uko umuryango uhagaze muri uyu mwaka uri kugana kumusozo, yagaragaje bimwe mu bikorwa byitaweho, aho mu buzima abarwayi bamaze kwitabwaho bagera kuri 240 barimo 79 bariho bakurikiranwa kuri ubu. Yavuze ko kugeza ubu hibandwa ku mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda kwagura ibikorwa bishobora gutuma serivise zatangwa ziba mbi bikaba byatera icyasha umuryango. Mu burezi bushingiye ku gufasha abatishoboye no kwita ku bana bari mu miryango irimo abagenerwabikorwa barwaye, hafashwa abana 58 biga mu byiciro bitandukanye uhereye ku ncuke kugeza mu mashuri yisumbuye.

Mu bikorwa bitangaje bikorwa n’uyu muryango, Alimas yagaragajeko nta muntu ugifungirwa mu bitaro bya CHUK kubera kubura ubwishyu. Ati “Kubw’amasezerano Al Amal ifitanye na CHUK agamije kwishyura amadeni, gutanga ibikoresho nkenerwa harimo imiti, amatike no kwitabwaho k’umurwayi mu rugo igihe abaganga baba babisabye, nta barwayi bagifungirwa muri CHUK cyangwa nayo ngo biyitere igihombo. Kugeza ubu hamaze gufashwa abagera kuri 554, kuva iyi gahunda yatangira CHUK imaze kuva mu gihombo kingana na miliyoni mirongo irindwi n’enye n’ibihumbi Magana atatu mirongo itanu na bitatu na maganabiri mirongo itanu n’abiri (74,353,252)”.

 

Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’ingaruka zayo, Al Amal yakamiye abantu bagera kuri 127 binyujijwe mu kigo nderabuzima cya Biryogo (CMS- Biryogo) ahazwi nko kwa Nyiranuma. Muri iyi gahunda buri mugenerwabikorwa akaba yaragenerwanga litiro imwe y’amata ku munsi ndetse abandi bagashyikirizwa ibyo guteka mu ngo. Ibikorwa by’iterambere ku mishinga iciriritse no kwishakamo ibisubizo biri mu byagarutsweho kandi byateye imbaraga abakorerabushake kuko kuri ubu batagikenera gusaba itike ibajyana muri gahunda zo gusura abarwayi cyangwa se iz’umuryango.

Al Amal yibanda cyane kubikorwa byo kwita kubarwayi bakomerewe n’indwara zitandura cyane cyane abarwariye mu rugo. Iyi ngingo ikaba yagarutsweho cyane, abari mu nama basabye ko abashinzwe isanamitima ku barwayi ko barushako kwegera abarwayi no kubafasha imyumvire n’uburyo bwo kubaho bikazabafasha gukomera mu bigeraragezo by’umurwayi ndetse n’abarwaza bakigishwa uko bitwara muri ibyo bihe bikomeye.

Uyu muryango Al Amal kandi iyo bitaye ku murwayi kugeza atabarutse bafasha umuryango mu gushyingura nyakwigendera no kwita kubasigaye cyane cyane iyo hasigaye abana bakeneye gukomeza kwiga.

Omar Suleiman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *