Abaislam 72 berekeje i Makka mu mutambagiro Mutagatifu wa Hijja - Voice Of Africa

Abaislam 72 berekeje i Makka mu mutambagiro Mutagatifu wa Hijja

Aba Islam 72 barimo 38 b’abagore bahagurutse mu Rwanda berekeza i Makka mu mutambagiro mutagatifu (Hijja) aho bazifatanya n’abayisilamu bo hirya no hino ku Isi mu mutambagiro w’uyu mwaka.

Uru rugendo rufatwa nk’inshingano ikomeye ku mu isilamu wese ubishoboye, kuko ari imwe mu nkingi z’idini ya Islam, rukaba ari umwanya wo kwegera Uhoraho Allah, gusaba imbabazi no gusaba amahoro n’umugisha ko bisakara hose.

Aba baturage baturage bavuye mu Rwanda bagaragaje ko bajyanye umutima wuzuye ukwemera n’icyizere, aho bazasengera imiryango yabo, inshuti ndetse n’u Rwanda muri rusange. Baniteguye gusabira Abanyarwanda bose gukomeza kugira ubumwe, amahoro n’iterambere rirambye.

Mu butumwa bamwe mu bagiye muri uru rugendo batangaje, bavuze ko bishimiye kubona amahirwe yo kugera ahatagatifu i Makka, bakaba biteze ko uru rugendo ruzabafasha kongera ukwemera no gukomeza kuba abaturage beza barangwa n’indangagaciro nziza.

Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda yashimiye komisiyo ya hijja uburyo urugendo rwateguwe neza ndetse anifuriza aba bashyitsi urugendo rwiza, umutekano n’ikorwa ryiza ry’uyu mutambagiro mutagatifu, abasaba kuzafatirana igihe babonye bakakibyaza umusaruro.

Hijja ni imwe mu nkingi eshanu zigize idini ya Islam, ikaba ihuza abayisilamu baturutse mu bihugu bitandukanye, bose bahuriye ku ntego imwe yo gusenga no kwegera Allah, no kumutakambira. Uru rugendo biteganijwe ko ruzamara iminsi 21.

Abo mu miryango yabo n’abandi basilamu babaherekeje babifurije kuzagira Hijja nziza, urugendo ruhire ndetse no kuzagaruka amahoro bafite imigisha myinshi ku miryango yabo no ku Rwanda muri rusange.

Omar Suleiman

Tags :

IZINDI NKURU WASOMA


Deprecated: File Theme without comments.php is deprecated since version 3.0.0 with no alternative available. Please include a comments.php template in your theme. in /home/ubwiru/voiceofafrica.rw/wp-includes/functions.php on line 6131

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2025 Voice Of Africa. Developed by Belie.Africa