Mu rwego rwo kwimakaza no kurinda imigenzo y’Intumwa Muhammad (S.A.W), Foundation ya Muhammad VI y’Abamenyi bo muri Afurika yateguye amarushanwa y’urubyiruko yo gufata mu mutwe Hadith.
Aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri 15, barimo abakobwa babiri gusa. Bari guhatana mu byiciro bitatu, aho buri cyiciro gishingiye ku mubare wa Hadith zigomba gufatwa mu mutwe no gusobanurwa, ari zo 30, 35 na 40 Hadith.
Akanama nkemurampaka kagizwe n’abashehe bane, kayobowe na Sheikh Uwimana Lukman, harimo kandi umugore umwe mu rwego rwo gutanga ishusho y’ubutabera n’ubunyamwuga muri aya marushanwa.
Mu cyiciro cya hadithi 30, Shema Luqmani ni we wegukanye umwanya wa mbere, mu cyiciro cya hadith 35 umwanya wa mbere wegukanywe na Maniragaba Mudasiru. Naho mu cyiciro cyo gufata mu mutwe no gusobanura Hadithi 45, Sheikh Niyitangumugisha Abdul aba ari we wegukana umwanya mbere.
Abegukanye umwanya wa mbere muri buri cyiciro ni bo bazahagararira u Rwanda mu marushanwa azabahuza n’abahagarariye ibindi bihugu bya Afurika.

Afungura aya marushanwa ku mugaragaro, umuyobozi wungirije wa Muhamad VI foundation, sheikhat Sauda Niyirora, wayatangije ku mugaragaro yagaragaje akamaro ku getegura amarushanwa nk’aya, avuga ko atuma abanyarwanda babona urubuga rwo guhatana ku rwego mpuzamahanga, ndetse ko ari n’inzira yo kurinda imigenzo y’intumwa Muhamad (SAW).

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya, wayasoje ku mugaragaro yagaragaje agaciro ka hadith, agaruka ku kuba ari isoko y’amategeko ya Islam nyuma ya Qoran. Mufti yashimiye Foundation ibikokorwa bakora mu Rwanda birimo gukundisha urubyiruko n’abakuze gufata mu mutwe Qoran na Hadith, nk’imigenzo y’intumwa Muhamadi.
Aya marushanwa ni intambwe ikomeye mu gukundisha urubyiruko Sunnah y’Intumwa Muhammad (S.A.W), kubatoza kuyimenya no kuyibungabunga, ndetse no gutegura abazaba intangarugero mu gusigasira umurage wa kisilamu ku mugabane wa Afurika.
Omar Suleiman
