Abahaji bakiranywe urugwiro bagisesekara Saudi Arabia muri Hijja 2026 - Voice Of Africa

Abahaji bakiranywe urugwiro bagisesekara Saudi Arabia muri Hijja 2026

Babifashijwemo n’indege ya Rwandair, Abahaji 72 bageze mu Bwami bwa Saudi Arabia aho bitabye umuhamagaro w’umutambagiro mutagatifu wa Hijja i Makka.

Bakigera muri icyo gihugu, bakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Saudi Arabia, Eugène Segore Kayihura, wabakiriye mu buryo bwuje urugwiro, icyubahiro n’ubwitange.

Mu butumwa yabagejejeho, Ambasaderi yabashyikirije intashyo za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse abifuriza guhirwa muri uru rugendo rwiza. Yanabibukije gukurikiza amabwiriza n’inshingano basabwa mu gihe cya Hijja, kugira ngo urugendo rwabo rugende neza kandi rube ingirakamaro mu buzima bwabo bwa roho.

Aba Haji b’Abanyarwanda bavuga ko bishimiye uburyo bakiriwe ndetse n’imyiteguro yabakorewe. Abaislamu bari i Makka bateguriwe amacumbi meza kandi ari hafi y’ahakorerwa ibikorwa by’ingenzi bya Hijja, ibintu byabashimishije cyane ndetse bibaha ituze mu gusenga bateganya.

Abateguye uru rugendo kubufatanye n’inzego zitandukanye z’u Rwanda, batangajeko bisaba kugenda urugendo rutarenza 700m kugirango ugere ku ngoro ntagatifu. Biteganyijwe ko aba Banyarwanda bazamara iminsi 21 muri Saudi Arabia, bakora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umutambagiro mutagatifu wa Hijja mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Uyu mutambagiro ni umwe mu nkingi z’ingenzi z’idini ya Islamu, ukaba uhuza Abaislamu baturutse imihanda yose y’isi mu gusenga, gusabana no gukomeza ubumwe bwabo.

Omar Suleiman

Tags :

IZINDI NKURU WASOMA


Deprecated: File Theme without comments.php is deprecated since version 3.0.0 with no alternative available. Please include a comments.php template in your theme. in /home/ubwiru/voiceofafrica.rw/wp-includes/functions.php on line 6131

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2025 Voice Of Africa. Developed by Belie.Africa