Ibitaro bya MBC byafunguye ishami ryita ku buvuzi buhabwa Abayisilamukazi - Voice Of Africa

Ibitaro bya MBC byafunguye ishami ryita ku buvuzi buhabwa Abayisilamukazi

Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Kanama 2026, Ibitaro bya MBC Nyamirambo biherereye mu Biryogo, ku bufatanye n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), byafunguye ishami ryihariye ryo kubyaza Abayisilamukazi rinita kukuvura indwara z’abagore.

Ni igikorwa kigamije kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima bakeneye no kubaha ubuvuzi bwita ku myemerere n’imyiyumvire by’umurwayi. By’umwihariko ku basilamukazi kikaba ari igikorwa bari bategereje igihe kirekire.

Iri shami ryateguriwe kwakira abagore b’Abayisilamukazi bakeneye serivisi zijyanye no kubyara, aho ibitaro byanateguye ahantu hihariye ho gusengera ku babyeyi n’ababasura. Abaturage b’Abayisilamu bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa, bavuga ko ari serivisi bari bamaze igihe bategereje.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya MBC yavuze ko gufungura iri shami ari uburyo bwo kwegereza abaturage serivisi bakeneye no kwita ku marangamutima y’umurwayi, kuko ubuvuzi bwiza butagomba kwibanda gusa ku ndwara cyangwa ku buvuzi bw’umubiri, ahubwo bugomba no gutuma umurwayi yumva atekanye kandi yubashywe.

Mu muhango wo gutangiza iri shami, Mufti w’u Rwanda Sheikh Mussa Sindayigaya, yashimiye ubuyobozi bwa MBC kuri iyi ntambwe, anasaba andi mavuriro yo mu Rwanda kwitabira ibikorwa nk’ibi no gushaka uburyo serivisi z’ubuzima zatangwa hubahirizwa n’imyemerere y’abazikeneye. Mufti yongeyeho ko iri shami rizafasha abaturarwanda kwivuza bitari ukubura uko bagira, no kutongera gutega indege bajya gushaka service mu mahanga.

Iki gikorwa kije mu gihe hakomeje gushimangirwa akamaro ko kugira ubuvuzi bwita ku baturage bose, bukubahiriza icyubahiro cy’umurwayi, imyemerere ye n’ibyo akeneye mu gihe ari guhabwa serivisi z’ubuzima.

Sheikh Omar Suleiman

Tags :

IZINDI NKURU WASOMA


Deprecated: File Theme without comments.php is deprecated since version 3.0.0 with no alternative available. Please include a comments.php template in your theme. in /home/ubwiru/voiceofafrica.rw/wp-includes/functions.php on line 6170

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2025 Voice Of Africa. Developed by Belie.Africa