Mufti w’u Rwanda hamwe n’intumwa zimuherekeje berekeje mu gihugu cya Turukiya mu rugendo rugamije gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’inzego n’ibigo bitandukanye byo muri Turukiya.
Muri uru ruzinduko ruzabera mu mijyi ya Ankara, Düzce na Istanbul, biteganyijwe ko itsinda ry’u Rwanda rizagirana ibiganiro n’inzego n’ibigo bitandukanye bikorana n’u Rwanda mu bijyanye n’iterambere, uburezi, ibikorwa by’idini, ubutabazi ndetse n’amahugurwa.
Muri gahunda y’uruzinduko harimo guhura na TİKA, ikigo cya Turukiya gishinzwe iterambere n’ubutwererane mpuzamahanga, ndetse na DIYANET, urwego rukuru rushinzwe ibikorwa by’idini muri icyo gihugu. Hazabaho kandi ibiganiro na YÖK (Inama Nkuru y’Uburezi muri Turukiya), ifitanye n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) amasezerano atuma abanyeshuri b’Abanyarwanda bahabwa buruse zigera ku 10 buri mwaka zo kwiga muri Turukiya. Intumwa z’Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda zizanasura Turkish Red Crescent, ikigo kizwiho ibikorwa by’ubutabazi n’ubugiraneza, mu rwego rwo kurebera hamwe uko ubufatanye muri izo gahunda bwakomeza kunozwa.

Mufti w’u Rwanda n’itsinda bari kumwe basuye Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya, aho bakiriwe na Ambasaderi Lt. Gen. (Rtd) Charles Kayonga. Hateganyijwe kandi ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Turkish Aeronautical Association University, kaminuza yibanda ku masomo ajyanye n’indege n’izindi gahunda z’ubumenyi mu by’indege. Hari kandi gahunda yo guhura n’ubuyobozi bwa kaminuza yakira abanyeshuri boherezwa na RMC, ndetse n’Abanyarwanda biga muri iyo kaminuza, hagamijwe gusuzuma uko imyigire yabo ihagaze no gukomeza kubashyigikira mu rugendo rwabo rw’amasomo.
Mu itsinda ry’abaherekeje Mufti w’u Rwanda harimo Dr. Gatera Omar, usanzwe ari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yaranize muri Turukiya. Dr. Gatera kandi ari muri Ad hoc Committee ishinzwe ibijyanye n’uburezi muri Rwanda Muslim Community.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda burashimira Ambasade y’u Rwanda muri Ankara ndetse na Ambasade ya Turukiya i Kigali ku bufasha bagize mu myiteguro y’uru ruzinduko, by’umwihariko mu korohereza itegurwa ry’inama n’ibiganiro n’inzego n’ibigo bitandukanye.
Uru ruzinduko rwitezweho kuba umwanya wo kurushaho gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Turukiya, ndetse no gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye mu burezi, iterambere, ibikorwa by’idini, ubutabazi n’iterambere ry’urubyiruko.
Rwanda Muslim Community ikomeje gushimangira ko ubufatanye n’inzego mpuzamahanga ari imwe mu nzira z’ingenzi zo guteza imbere imibereho n’uburezi by’Abayisilamu n’Abanyarwanda muri rusange.
Omar Suleiman
