Amerika: Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku musigiti - Voice Of Africa

Amerika: Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku musigiti

Ku munsi w’ejo taliki 18 Gicurasi abasore babiri bari hagati y’imyaka 17 na 18 bagabye igitero ku musigiti uri muri San Diego muri Leta ya California, bica abantu batatu nyuma nabo baza kwirasa.

Mu barashwe harimo umuzamu w’uwo musigiti, wanagerageje gutabaza no kurwanya ko abo basore bakwinjira bakaba bacura inkumbi kurushaho. Polisi yahise itabara nyuma yo kwakira amakuru ko hari urusaku rw’amasasu rwumvikanaga kuri uwo Musigiti, ihageze isanga uwo muzamu n’abandi babiri bamaze kuraswa.

Umuyobozi wa Polisi ya San Diego, Scott Wahl, avugana n’itangazamakuru yagize ati “Bishe abantu batatu bose b’abagabo, harimo ushinzwe umutekano w’Umusigiti. Nabo twabasanze bapfiriye mu modoka hafi aho”.

Polisi yihutiye kurinda abana b’abanyeshuri bari ku kigo cy’ishuli cya Al Rashid School rikorera muri uwo Musigiti bajyanwa ahatekanye, nyuma baza gusanga abasore babiri bapfiriye mu modoka bazize amasasu bikekwa ko ari bo bari bagabye icyo gitero.

Un corps est recouvert d'une bâche sur les lieux d'une fusillade à l'extérieur du Centre islamique de San Diego, le lundi 18 mai 2026, à San Diego.

Polisi yavuze ko ikiri gukora iperereza ku cyateye icyo gitero, bikekwa ko gifitanye isano n’imvugo z’urwango ku Bayisilamu zimaze iminsi zigaragara muri ako gace. Umuyobozi wa Polisi muri ako gace avuga ko uretse imvugo z’urwango nta wundi mugambi wagaragaraga wo kwibasira uwo musigiti.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko yahawe amakuru ko kuri imwe mu ntwaro yakoreshejwe hari handitseho amagambo agaragaza urwango ku basilamu. Mbere yo kwirasa, abo bagizi ba nabi babiri bitwaje imbunda bagerageje no kurasa ku muntu wakoraga mu busitani ariko ntibamuhamya.

Nyina w’umwe muri abo bana yari yatabaje polisi

Nyina w’umwe muri abo bana bitwaje imbunda, yari yatabaje polisi mu gitondo cy’uwo munsi ko umwana we yatorotse ndetse akaba yajyanye n’imodoka hamwe n’imbunda nyinshi.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko uwo mubyeyi yari yababwiye ko umuhungu we yajyanye na mugenzi we bombi “bambaye imyenda yo kwihishahisha.” Ibi byatumye polisi ishyira abapolisi hirya no hino hafi y’ishuri uwo mwana yigaho. Ati “nyuma tuza kwumva impuruza ko hari amasasu ari kugira ku musigiti”. Uyu mwana ngo hari inyandiko yasize ariko ibikubiye muri iyo nyandiko umuyobozi wa polisi yanze kubitangaza.

Imam w’uyu musigiti, Taha Hassane yavuze ko batari biteze ko igikorwa cy’ubugome nka kiriya cyabaho, avuga ko atewe impungenge no kutihanganirana kw’abanyamadini ndetse n’imvugo z’urwango zikomeje kwiyongera no kwibasira Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe.

Guverineri wa California, Gavin Newsom, yavuze ko “Urwango nta mwanya rufite muri Kaliforuniya, kandi ntituzihanganira ibikorwa by’iterabwoba byibasira amadini.”

Kubera ko imbunda nyinshi zitunzwe n’abantu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bishyira iki gihugu ku isonga mu bihugu bifite igipimo cyo hejuru cy’impfu zituruka ku kurasana.

Mu 2025, abantu bagera ku 15.000, hatabariwemo abiyahura, bishwe n’imbunda, nk’uko bivugwa n’ikigo cya Gun Violence Archive.

Tags :

IZINDI NKURU WASOMA


Deprecated: File Theme without comments.php is deprecated since version 3.0.0 with no alternative available. Please include a comments.php template in your theme. in /home/ubwiru/voiceofafrica.rw/wp-includes/functions.php on line 6131

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2025 Voice Of Africa. Developed by Belie.Africa