Mufti w'u Rwanda yatangije inama y'ihuriro ry'aba Islam izwi nka Multaka 2026 - Voice Of Africa

Mufti w’u Rwanda yatangije inama y’ihuriro ry’aba Islam izwi nka Multaka 2026

Kuri uyu wa gatanu tariki 6 Werurwe 2026 Mufti w’u Rwanda sheikh Sindayigaya Musa yatangije ku mugaragaro inama y’ihuriro ry’Abayisilamu mu Rwanda (Multaqa)iri kubera muri Serena Hotel i Kigali.

Iyi nama igamije kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’umuryango mugari w’Abayisilamu n’uruhare rwawo mu kubaka igihugu. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu muryango w’Abayisilamu, barimo abasheikh, abigisha b’idini, n’abahagarariye inzego zitandukanye n’ibyiciro byihariye. Ni umwanya mwiza uteganywa n’amategeko ya RMC ikaba rero ari umwanya abaislam bamurikirwa ibyagezweho, kandi bagaruka ku bibazo bireba umuryango w’Abayisilamu, gushimangira ubumwe n’ubufatanye, no kurebera hamwe ingamba zafasha guteza imbere ibikorwa by’idini n’imibereho myiza y’abayoboke.

Mu ijambo rye afungura iyi nama, Mufuti w’u Rwanda yashimangiye akamaro ko gukomeza kwiyubaka mu bumwe, kubazwa inshingano, ubufatanye no guteza imbere ibikorwa byigisha indangagaciro z’ukwemera, amahoro n’ubworoherane mu muryango nyarwanda.

Yagaragaje kandi ko ihuriro rya Multaqa ari urubuga rwiza rutuma abayobozi b’idini bungurana ibitekerezo, bakaganira ku bibazo bihari, ndetse bagashyiraho ingamba zifasha guteza imbere ivugabutumwa n’imibereho myiza y’abaturage rusange.

Mu bikorwa by’iyi nama hazaganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo kugaragaza imishinga y’iterambere iteganijwe n’irimo gukorwa, kurebera hamwe ibikorwa byo guteza imbere ubumenyi mu by’idini, kongerera imbaraga ibikorwa by’uburezi n’imibereho myiza birimo no gutegura aba Imam buzuje ibisabwa, ndetse no gukomeza uruhare rw’Abayisilamu mu iterambere ry’igihugu.

Ihuriro rya Multaqa rifatwa nk’umwanya w’ingenzi uhuza abayobozi n’abanyamuryango b’Abayisilamu mungeri zitandukanye, bagamije gushimangira ubumwe, ubufatanye no guteza imbere ibikorwa by’idini mu Rwanda.

Sheikh Omar S. IYAKAREMYE

Tags :

IZINDI NKURU WASOMA


Deprecated: File Theme without comments.php is deprecated since version 3.0.0 with no alternative available. Please include a comments.php template in your theme. in /home/ubwiru/voiceofafrica.rw/wp-includes/functions.php on line 6131

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2025 Voice Of Africa. Developed by Belie.Africa