Ku mugoroba wo ku munsi mukuru wa Eid al-Fitr 2026, kuri Kigali Pelé Stadium, Akarere ka Nyarugenge kegukanye igikombe cya Eid Cup 2026 nyuma yo gutsinda Akarere ka Gasabo hitabajwe penaliti.
Uyu mukino wa nyuma warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino, bituma hiyambazwa penaliti kugira ngo hamenyekane uwegukana igikombe. Nyarugenge yitwaye neza muri izo penaliti, itsinda Gasabo, ihita yegukana igikombe cy’uyu mwaka.
Ni umukino wakurikiwe n’abafana benshi bari bateraniye kuri Kigali Pelé Stadium, aho wabaye umwe mu bikorwa byaranze kwizihiza umunsi mukuru wa Eid mu Mujyi wa Kigali. Nyuma y’umukino, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwashyikirije Akarere ka Nyarugenge igikombe, bunabongereraho igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda 1,000,000 nk’ishimwe ku bwo kwegukana iri rushanwa.

Iri rushanwa rya Eid Cup risanzwe ritegurwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere siporo no gushimangira ubumwe mu baturage, cyane cyane mu gihe cy’iminsi mikuru y’abayisilamu.
Tubibutse ko no mu zindi ntara Eid Cup yakinwe hakazamenyeka abatsinze, maze tunabateguza ko Akarere ka Nyarugenge kazashingirwaho hategurwa ikipe izaserukira umujyi wa Kigali bakazakina ku rwego rw’igihugu ku Eid Al adhuha 2026.
