“Ubundi iyo umuntu akoze igikwiye kuba ari cyo gikorwa, ntaba akwiye kubishimirwa” Kagame - Voice Of Africa

“Ubundi iyo umuntu akoze igikwiye kuba ari cyo gikorwa, ntaba akwiye kubishimirwa” Kagame

Perezida Kagame yagaragaje ko impamvu Abasilamu bashimira Leta y’u Rwanda kuba yarabakuye mu bwigunge batakabaye babishimira Leta ahubwo ko ubundi ari ko byakabaye byarakozwe na kera.

Yabigarutseho ubwo yahuraga n’abasilamu muri BK Arena kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, agaragaza ko Abasilamu bahuye n’amateka y’umwihariko ariko hakaba hari n’andi ihuriyeho n’abandi banyarwanda harimo no gutotezwa. Yagize ati “Kuriya gutotezwa, kubuzwa amahoro kw’Abayisilamu, byabaye ku ruhande rumwe by’umwihariko, ariko ku rundi habaho gutotezwa kw’abandi benshi ndetse ku buryo duhuriyeho”.

Yavuze ko impinduka zabaye mu gihugu cyacu [u Rwanda] zijyanye n’imiyoborere na politike ari impinduka n’ubundi igihugu cyacu cyari kuba gifite ariko ariko cyabuze imyaka itari mike. Ati ‘ubu rero ni inzira yo guhindura. Gihindura ubuzima, guhindura imiyoborere, guhindura amatwara igihugu cy’u Rwanda kigatera imbere abanyarwanda bose bafite uruhare ntawutotezwa”. Yunzemo ko byinshi bashimira babishimira kuko bitari bihari, ati “ubundi iyo umuntu akoze igikwiye kuba ari cyo gikorwa, ntaba akwiye kubishimirwa cyane kuko ari ko byagombye kuba bigenda”.

Perezida Kagame yavuze ko kuba Atari ko byagenze ari yo mpamvu abantu bavuga bati habonetse noneho abakora ibikorwa bikwiriye bakabishimirwa. Ibyo ngo byibutsa ko abantu bose bakwiriye kubigiramo uruhare bakabyitabira. Yibukije Abayisilamu ko ayo mateka basangiye n’abandi ku buryo butandukanye mu Rwanda, ko kugira ngo bihinduke bisaba ko nabo babigiramo uruhare, ko abanyarwanda bose bagomba kugira uruhare mu guhinduka k’u Rwanda.

Kurwanya ibikorwa bibi byitwikira amadi si ukuyatoteza

Muri uyu muhango wari wanitabiriwe na bamwe mu bakuriye andi madini n’amatorero akorera mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko uruhare rw’amadini n’amatorero mu mu burezi, ubuvuzi n’imibereho myiza y’abaturage bizwi kandi bikwiye no gushyigikirwa. Yavuze ko kuba Leta yashyiraho uko amadini akwiriye kuba akora bitakagombye kumvikana nabi kuko hari abashinga amadini badakora ibigomba kuba bikorwa no gukumira abagamije kwambura abaturage. Ati “Ugasanga umuntu yihishe inyuma y’idini cyangwa itorero, ashyizeho ikintu kigamije inyungu ze no kwambura bandi. Ukabeshya abantu ubeshya kucyo uri cyo ugatangira kubavanaho umutungo wabo. Ibyo bitandukanye no gutoteza amadini cyangwa amatorero”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko amadini n’amatorero yagombye gufasha mu mibereho myiza y’abaturage, abigisha, abafasha anafasha Leta mu burezi no mu buzima, atagakwiye kwambura abantu ngo abantu bake bikize babe ari bo batera imbere. Avuga ko ibyo byagaragaye mu madini ‘amatorero atandukanye, ari yo mpamvu Leta yashyizeho uburyo bw’ibigomba kuba bikurikizwa kugira ngo ibintu bigende neza.

Tags :

IZINDI NKURU WASOMA


Deprecated: File Theme without comments.php is deprecated since version 3.0.0 with no alternative available. Please include a comments.php template in your theme. in /home/ubwiru/voiceofafrica.rw/wp-includes/functions.php on line 6131

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2025 Voice Of Africa. Developed by Belie.Africa