Urubyiruko rwasabwe kwigira ku mateka y’abanyeshuri b’i Nyange - Voice Of Africa

Urubyiruko rwasabwe kwigira ku mateka y’abanyeshuri b’i Nyange

Kugeza ubu hashize imyaka 29 abanyeshuri b’i Nyange mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero bagabweho igitero n’abacengezi nyuma yo kwanga kwitandukanya na bagenzi babo ahubwo bagashimangira ubunyarwanda.

Aloys Kayiranga umwe mu bize muri iri shuri muri icyo gihe, avuga ko mu ijoro rya tariki ya 18 rishyira iya 19 Werurwe 1997, abacengezi bateye ku Ishuri ryisumbuye rya Nyange basaba abanyeshuri bo mu wa 5 n’uwa 6 kwitandukanya abahutu bakajya ukwabo n’abatutsi bakajya ukwabo.

Aba bana barabyanze bavuga ko bose ari Abanyarwanda, niko kubiraramo bamwe baricwa abandi basigara ari intere. Kayiranga avuga ko uwatumye batabarwa byoroshye ari umusirikare umwe w’u Rwanda wari waje gushaka umuriro w’icyombo muri iri shuri, abona abantu atazi abaza ikibagenza. Hahise humvikana urusaku rw’amasasu n’amagerenade yatewe mu cyumba bigiragamo. Bamwe bahise bapfa abandi bubika imitwe ku ntebe, ibiturika bigasandarira mu gisenge, abarokotse bamwe barakomeretse abandi bakubiswe n’imyuka. Kayiranga ati “Ubwo nyuma y’akanya gato abo bacengezi bahise bagenda bizeye ko batumaze, ariko tuza gutabarwa”.

Aya mateka yakoze ku mitima ya benshi kandi ahora yibukwa buri mwaka, ari na byo byakozwe kuri uyu wa gatatu tariki 18 Werurwe 2026 mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero mu birori byo kuzirikana ubutwari bw’Intwari z’Imena z’abanyeshuri ba ES Nyange. Muri uyu muhango, abashyitsi basuye igicumbi cy’ubunyarwanda kibumbatiye amateka y’aba banyeshuri, basobanurirwa ubutwari bagaragaje muri iryo joro ry’icuraburindi. Banunamiye Intwari z’Imena bashyira indabo ku rwibutso aho ziruhukiye.

Madame Irere Claudette, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yagarutse ku butwari bw’aba banyeshuri anasaba urubyiruko rukiri ku ntebe y’ishuri kubwigiraho. Ati “Ubutwari bwabo ni isomo rikomeye ku gihugu cyacu, bagaragaje ko urubyiruko rushobora kugira uruhare rukomeye mu kurinda no kubaka igihugu”. Yakomeje asaba n’urundi rubyiruko gukomera ku ndangagaciro z’umuco w’ubutwari, mu kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose cyasenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Abanyeshuri biga muri iri shuri bavuga ko amasomo bakura ku butwari bwa bakuru babo yabubatsemo inkingi y’urukundo.

Mu 2001, Leta y’u Rwanda yashyize abana b’i Nyange mu cyiciro cy’Imena mu Ntwari z’u Rwanda. Barimo umunani (8) bapfuye n’abandi 39 barokotse, bose bakaba bibukwa buri mwaka nk’abana bakoze igikorwa kidasanzwe kandi ubu ubutwari bwabo bukaba bwigishwa nk’urugero rwa ‘Ndi Umunyarwanda’.

Innocent Rwagatare

Tags :

IZINDI NKURU WASOMA


Deprecated: File Theme without comments.php is deprecated since version 3.0.0 with no alternative available. Please include a comments.php template in your theme. in /home/ubwiru/voiceofafrica.rw/wp-includes/functions.php on line 6131

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2025 Voice Of Africa. Developed by Belie.Africa