Mitali Lydia, umukozi wa YWCA, avuga ko uwo mushinga ugamije guharanira iterambere ry’umukobwa n’umugore ukiri muto.
Ati “Uyu mushinga waje ari igisubizo cyo gufasha abana b’abakobwa, ababyariye iwabo n’abafite ubumuga, kugira ngo babone amahirwe yo kugana muri za kaminuza. Ni abana baba batsinze neza ibizamini bya Leta mu masomo ya Siyansi (STEM), imyuga n’ubumenyi ngiro.”
Usibye kubafasha mu myigire, banabahuriza hamwe mu mwiherero. Abaganiriye na Kigali Today bari bahurijwe mu mwiherero w’iminsi itatu (Summer Camp) i Kigali kuva tariki 12-14 Nzeri 2025, aho bahura bagahabwa impanuro z’imyitwarire ikwiye kubaranga, ndetse bakanidagadura. Ni abakobwa 51 biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) iherereye mu Majyepfo.
Mbere yaho mu cyumweru cyabanje kandi bari bahurije mu mwiherero abandi bakobwa 53 baturutse mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri na Muhabura Integrated Polytechnic College.
Kugira ngo bahitemo abo bafasha, bakorana na Minisiteri y’Uburezi, bagashyiraho ibyangombwa umuntu ufashwa n’uwo mushinga agomba kuba yujuje.
Raporo zigaragaza ko abakobwa biga Siyansi, Imyuga n’Ubumenyi ngiro muri Siyansi ari bacye. Ni na yo mpamvu uwo mushinga ufasha abana b’abakobwa bajya muri za kaminuza ariko ukibanda muri ayo masomo bigaragara ko abakobwa bayiga bakiri bacye.

Uwo mushinga kandi ukorana na Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’izigenga, bakagirana amasezerano (agreement) y’imikoranire y’uburyo impande zombie zizafatanya mu kwita ku burezi bw’abo bakobwa.
Uyu mushinga ukorera mu turere 10 turimo Bugesera, Kayonza, Muhanga, Kamonyi, Gicumbi, Musanze, Ngororero, Kicukiro, Nyarugenge na Rubavu.
Mu guhitamo abo bafasha, umushinga ukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo zibafashe kumenya abana b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye bujuje ibisabwa.
Abafashwa n’uyu mushinga barashima
Mukamana Clementine ni umwe mu bafashwa n’uyu mushinga mu gihe cy’imyaka ine azamara yiga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, dore ko ubu ari mu mwaka wa mbere (Level 1) mu byerekeranye n’ubumenyi mu bya mudasobwa (Computer Science).
Afite ubumuga bw’ukuguru yagize yiga mu mashuri abanza. Nyuma yo kurangiza ayisumbuye mu ishami rya MCB (Mathematics – Chemistry – Biology), ntiyabashije kubona buruse ya Leta. Yaje kumenya amakuru ko uwo mushinga ugiye gufasha abakobwa bafite ubumuga, abatishoboye n’ababyariye iwabo, na we yandika asaba ubufasha, agira amahirwe baramwemerera.
Ati “Baduhaye ‘full scholarship’ ni ukuvuga ngo batumenyera ikintu cyose dukenera mu myigire mu gihe cy’imyaka ine. Icyo badusaba ni ugutsinda byonyine. Mbere nta cyizere cy’ubuzima bwiza twabaga dufite, ariko ubu twizeye kubaho neza mu myaka iri imbere. Nakundaga kwiga ibintu by’ikoranabuhanga none nagize amahirwe yo kubona ubufasha bwo kubyiga. Mfite inzozi zo kuzaba umuntu ukomeye mu ikoranabuhanga nkazagera kuri byinshi. Ndashimira YWCA iturihira. Imana ijye ikomeza ibaduhere umugisha.”
