Ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha buzanye ingingo nshya iruhura ababuranyi bombi - Voice Of Africa

Ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha buzanye ingingo nshya iruhura ababuranyi bombi

Ubusanzwe iyo nk’umucuruzi yibwaga amafaranga yose yari yakoreye ku munsi, cyangwa umuhinzi agasanga imyaka ye yangijwe, inzira yonyine yahabwagamo ubutabera yafataga igihe cyo gutegereza amezi rimwe na rimwe hakaba hanashira imyaka, kugira ngo urubanza rusozwe.

Ubu ariko, mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya, aho ukekwa ashobora kwemera icyaha biciye mu bwumvikane n’ubushinjacyaha, hanyuma uwahohotewe akemererwa gusaba indishyi muri urwo rwego.

Ni impinduka zije nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rusohoye amabwiriza mashya muri Nzeri 2025, agaragaza neza uburyo ubwo bwumvikane hamwe n’ubuhuza hagati y’abahohotewe n’abakekwaho icyaha (plea bargain) bigomba gukorwa.

Ayo mabwiriza ntabwo ari politiki gusa, ahubwo anatanga umurongo uhamye ugaragaza uko abacamanza, abashinjacyaha, abunganira abantu mu mategeko (abavoka) n’abaregera indishyi bagomba gukorana bakagirana amasezerano, kuyemeza no gushyira mu bikorwa indishyi.

Ku nshuro ya mbere, uwahohotewe ntabwo azajya afatwa nk’umutangabuhamya gusa, ahubwo yemerewe gusaba indishyi mu buryo bweruye.

Ubwumvikane mu rukiko (Plea Bargain) busobanurwa bute?

Ubuwumvikane ni amasezerano aba hagati y’ukekwaho icyaha n’ubushinjacyaha, aho gukomeza urubanza rurerure, ukekwaho icyaha yemera icyaha, hanyuma akagabanyirizwa ibirego cyangwa igihano.

Urugero, niba umusore akurikiranyweho kwiba mu iduka, cyangwa umukozi muri Leta akurikiranyweho kunyereza umutungo, aho guhanishwa igihano gikomeye gitangwa n’Urukiko, ashobora kwemera icyaha agasubiza ibyo yibye, ubushinjacyaha bukaba bwamusabira igihano cyoroheje, nko gukora imirimo nsimburagifungo (ifitiye Igihugu akamaro) cyangwa agafungwa igihe gito.

Imibare yerekana ko kugeza mu mpera za Kamena 2024, imanza zasubitswe (Case backlog) zingana na 59% by’imanza zose zitararangizwa. Ni ukuvuga imanza 44,779 muri 76,273, ibintu byakomeje kubera inkiko umuzigo uremereye kuko Leta itarimo gushobora kujya ihora yongera umubare w’abacamanza n’abashinjacyaha, cyangwa gufunga buri wese wakoze icyaha. Ubwumvikane bukaba bugamije kugabanya umuzigo w’imanza no kwihutisha ubutabera.

Amabwiriza mashya y’Urukiko rw’Ikirenga

Amabwiriza yashyizweho yerekana ko ukekwaho icyaha agomba gusobanurirwa uburenganzira bwe, adashyirwaho igitutu, kandi afite uburenganzira bwo kunganirwa n’umwunganizi mu by’amategeko.

Ikindi gikomeye, ni uko ayo mabwiriza aha ijambo abahohotewe, aho yemerewe kugaragaza icyo yifuza, gusaba indishyi no kumvikana mu buryo bweruye.

Itandukaniro ry’u Rwanda n’ahandi

Mu bihugu byinshi, nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo na Kenya, plea bargain isanzwe ikoreshwa, ariko u Rwanda rwatangije uburyo bwihariye kuko buha uruhare rukomeye uwahohotewe.

Tags :

IZINDI NKURU WASOMA


Deprecated: File Theme without comments.php is deprecated since version 3.0.0 with no alternative available. Please include a comments.php template in your theme. in /home/ubwiru/voiceofafrica.rw/wp-includes/functions.php on line 6131

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2025 Voice Of Africa. Developed by Belie.Africa