Kigali, Ukwakira 2025 – Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) rwatangije kumugaragaro amahugurwa atsitse kandi yihariye ku rwego rwa Diploma, aya mahugurwa genewe abavugabutumwa barenga 130 baturutse mu turere twose tw’igihugu bafite Ao mu mumasomo atari ay’idini, ariko bakaba basanzwe barangwa numushake mugukorera idini ya Islam, ni mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu kuyobora imisigiti no guteza imbere umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bunoze kandi bugezweho kandi bufasha umuryango mugari mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa RMC, aya mahugurwa azibanda ku masomo ajyanye n’ubumenyi bw’idini (Fiqih, Tafsiri, Tauhid na Hadith), imiyoborere n’imicungire y’imisigiti, ndetse n’amasomo y’ubumenyi rusange, imibanire n’itumanaho, kugira ngo abavugabutumwa bazabashe gufasha umuryango mugari nyarwanda mu iterambere ryawo ryuzuye.

Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda Sheikh Mussa Sindayigaya yavuze ko intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari uguteza imbere ubunyamwuga n’imyitwarire myiza mu ivugabutumwa ndetse no kongera umubare w’abavugabutumwa ku misigiti mu Rwanda. Yagize ati:
“Turashaka abavugabutumwa bafite ubushake n’ubumenyi bwimbitse mu idini, ariko banasobanukiwe n’ibihe turimo. Tugomba kongera abayobozi b’imisigiti bashoboye kuyobora neza, bakagira uruhare mu kubaka amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Aya mahugurwa azamara amezi atandatu (6), azatangwa ku bufatanye na kaminuza ya kislamu muri Uganda (IUIU) na UTB I Kigali yigisha ubumenyi rusange.
Abazarangiza bazahabwa impamyabumenyi ya Diploma mu ivugabutumwa n’imiyoborere y’imisigiti, izemezwa na Rwanda Muslim Community.
Ku ruhande rw’abazitabira aya mahugurwa, bagaragaje ibyishimo n’ishyaka rikomeye byo kwiga no kwiyungura ubumenyi. Umwe mu bahugurwa yagize ati:
“Aya mahugurwa ni amahirwe adasanzwe ku bavugabutumwa. Tuzabyaza umusaruro buri somo, kugira ngo turusheho gufasha abayoboke bacu mu gusobanukirwa neza n’idini no kubaka umuryango wifitemo amahoro.”
Undi nawe yongeyeho ati:
“Twiteguye gukurikira amasomo neza, gukorana n’abarimu, no gushyira mu bikorwa ibyo tuziga. Tuzaba intumwa nziza z’impinduka mu misigiti yacu no mu muryango Nyarwanda.”
Mufti w’u Rwanda sheikh Mussa Sindayigaya we avuga ko nta muhamagaro mu kwigisha imbaga no kuyiyobora ndetse ngo nta n’ukibona ubutumwa muturutse ku Mana, ahubwo ni ukwiga ibihari neza maze bakabyigisha babifitiye ubushobozi.

Akomeza uvugako uyu mushinga wiswe Imamship Training uzabafasha kuzuza ibisabwa amadini mumiyoborere y’imisigiti n’insengero mu Rwanda; uzafasha kandi mu kubaka urwego rw’abayobozi b’imisigiti bafite ubushobozi bwo guteza imbere ubuzima bw’idini, uburezi, n’imibereho myiza y’abayoboke mu buryo bugezweho kandi bwubahiriza amategeko n’indangagaciro z’igihugu.
Yandistwe na Omari Suleiman
