Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda yagaragaje akababaro batewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Darfur - Voice Of Africa

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda yagaragaje akababaro batewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Darfur

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda yagaragaje akababaro n’agahinda k’Igihugu cye ku bw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa rikomeje kugaragara mu gace ka Darfur, birimo kwibasira abasivile, kubica urubozo, gusenya ibikorwa remezo, ndetse no gutsemba ubundi bwoko butuye muri ako gace.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kigali, ambasaderi yavuze ko ibikorwa bya RSF (Rapid Support Forces) byagize ingaruka zikomeye ku baturage bo muri El Fasher, aho abenshi bapfuye, abandi bagahunga imiturirwa yabo, ibikorwa remezo bigasenywa ku buryo bukabije. “Tubabajwe bikomeye n’ukuntu abasivile  bakomeje kwicwa, abagore n’abana bagahohoterwa, abakecuru n’abasaza bakicwa, amazu agasenywa, ndetse n’imibereho y’abaturage ikaba irushaho kuba mibi kubera ibikorwa bigayitse, birimo no kubicisha inzara, hafungwa amasoko n’amayira y’ubutabazi. Ibi bigomba guhagarara mu gihe gito gishoboka”.

Yongeyeho ko ibikorwa bya RSF muri Darfur bitagamije gusa gufata ubutegetsi, ahubwo biri mu murongo wo “kurandura ubundi bwoko bw’abantu butuye muri iyo ntara”, ibintu yise ibyaha byibasira inyokomuntu cyangwa jenoside bigomba gukurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Ambasaderi kandi yasabye Umuryango w’Abibumbye (United Nations) kugira uruhare rugaragara mu guhagarika ubu bugizi bwa nabi, aho yavuze ko imishyikirano, amasezerano n’inama zidafatiweho ingamba zifatika zitazatuma haboneka amahoro mu gihugu. Ati “Turasaba ko inshingano z’Umuryango w’Abibumbye mu gushakira amahoro ibihugu biri mu ntambara yakubahirizwa ntibibe ibisigara mu magambo. Dukeneye ibikorwa bifatika bigamije kurengera abasivile no kugarura amahoro arambye muri Sudani”.

Yatunze agatoki bimwe mu bihugu bya Africa bitera inkunga RSF mu kubaha intwaro no kuzisakaza ndetse no gucumbikira abayobozi bayo.

Ambasaderi yashimye uruhare u Rwanda rugira mu kubungabunga amaho muri Sudan anagaragaza icyizere bafitiye perezida Paul Kagame, anasaba ko yababera umuhuza mu biganiro bigamije amahoro bikazakomeza no mu bihe byo kubaka igihugu, bakazongera kwiyubaka bikomotse ku masomo bakwigira ku Rwanda.

Yasoje ashimangirako batazemera ko igihugu cyakongera gucikamo ibice, asaba ibihugu by’inshuti n’imiryango mpuzamahanga n’umuryango w’ubumwe bwa Africa y’iburasirazuba  gushyigikira ibiganiro by’amahoro n’ubufatanye bwimbitse hagati y’impande zose ziri mu ntambara, kugira ngo igihugu gisubire mu mutekano n’iterambere.

Omar Suleiman

Tags :

IZINDI NKURU WASOMA


Deprecated: File Theme without comments.php is deprecated since version 3.0.0 with no alternative available. Please include a comments.php template in your theme. in /home/ubwiru/voiceofafrica.rw/wp-includes/functions.php on line 6131

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2025 Voice Of Africa. Developed by Belie.Africa