Kuri uyu wa kane tariki 6 Ugushyingo 2025 ni bwo Minisiteri y’ibikorwa by’idini n’isakazabutumwa bwa Islam yo muri Saudi Arabia yagaragaje ubushake mu bufatanye n’umuryango w’abaislam mu Rwanda (RMC) mu bikorwa bifatika byaherwaho hashyigikirwa intego nyamukuru za RMC nyuma yo kwita kuri bamwe mu bavugabutumwa mu Rwanda.
Buri Mufti ugiye ku buyobozi bw’abaislam haba mu Rwanda cyangwa n’andi mahanga, aba yifuza kugirana imikorere myiza kandi ya hafi na Leta ya Saudi Arabia, kuko aricyo gihugu kibitse icyerekezo cy’abaislam ku Isi (Qiblat), ariko abenshi mu Rwanda bagiye basoza manda zabo ayo mahirwe batarayabona, n’amahirwe abonetse akaza uturutse mu bantu ku giti cyabo, maze Mufti bisanze ntabashe kubibyaza umusaruro ku rwego rw’igihugu ku baislam by’umwihariko ayoboye.
Kuri iyi nshuro Saudi Arabia ibinyujije muri minisiteri y’ibikorwa by’idini, bateye intambwe binyuze mu kigo ndangamuco n’ibwirizabutumwa kiri muri Uganda aho bateye inkunga bwa mbere umarushanwa ya Qoran na Hadith yabereye I Nyarugenge ku musigiti wa Al fatih (Onatracom). Sheikh Ramadhan Nahayo uhagarariye ibikorwa bya Qoran mu Rwanda yatangaje ko ari ubwa mbere aya marushanwa yakorwa ku bufatanye bwa Saudi Arabia n’u Rwanda, yakomeje avugako iyi ari intango ariko ubutaha bizashyirwa ku rundi rwego kandi bikabera ahagutse.

Aya marushanwa ya Qoran yibanze ku bafashe mu mutwe amajuzu (ibice) 30, 15 ndetse n’abafashe bitanu (5) muri buri cyiciro hakaba hahembwe batatu ba mbere gusa, ibihembo bakaba babishyikirijwe mu buryo bukura:
Abarushanijwe muri Hadith 40 z’intoranwa, uwahize abandi ni NDIKUMANA SHAFFI 99.6% wahembwe ibihumbi ijana na mirongo ine (140,000) by’amafaranga y’u Rwanda. Akaba yakurikiwe na ITANGISHAKA MUDJAHID n’amanota 99.5 atahana ibihumbi 120 y’u Rwanda.
Mu marushanwa ya Qoran icyiciro cy’amajuzu 5 uwahize abandi ni MANISHIMWE JOSHUA ISSA n’amanota 98.5% yegukana igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 290. Mu cyiciro cy’amajuzu 15 uwahize abandi ni NIYOMUTONI MADINA n’amanota 99.16%, yegukana igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 340. Naho icyiciro cy’amajuzu 30 uwahize abandi ni NIZEYUMUREMYI YAZIDI n’amanota 99.50% akaba yegukanye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 440.

Mufti w’u Rwanda, sheikh Mussa Sindayigaya, yashimiye ubwami bwa Saudi Arabia ku ntambwe imaze guterwa mu bufatanye n’imikoranire n’igihugu cy’u Rwanda haba mu ivugabutumwa, iterambere ry’idini ya islam ndetse no kwita ku bavugabutumwa. Yanashimiye uburyo abaturage b’ubwami bwa Saudia bita kuri Qor’an, akaba yagarutse ku bwitange ntagereranwa bwa Asaafu binti Asaafu watabarutse agifasha amarushanwa ya Qoran mu Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Aha tubibutseko iyo abaislam bashaka serivisi zikeneye leta ya Saudi Arabia bakora urugendo rwo kujya muri Ugunda cyangwa se muri Kenya bigatuma byinshi bidindira cyangwa bikagerwaho bigoye, ariko u Rwanda rwo rwafunguye ambasade ya rwo muri Saudi Arabia i Riyadh mu mpera za 2023, ndetse imigenderanire ku mpande zombi ikaba irimo kugenda neza, bikaba byitezweko na abasade y’ubwami bwa Saudi Arabia yazafungurwa vuba mu Rwanda.
Omar Suleiman
