Minisitiri Ghanem Al Ghanim wasuye u Rwanda ni muntu ki? - Voice Of Africa

Minisitiri Ghanem Al Ghanim wasuye u Rwanda ni muntu ki?

Kuva taliki ya mbere Ukuboza, Ghanem Bin Shaheen Bin Ghanem Al Ghanim, Minisitiri w’Ibikorwa bya Kiyisilamu na Awqaf (Minister of Endowments and Islamic Affairs) muri Qatar, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho uruzinduko rwe ruzibanda ku muryango mugari w’abaislam.

Minisitiri Ghanem Al Ghanim afite amateka maremare cyane mu gisirikare cya Qatar mbere yo kwinjira muri politiki y’icyo gihugu. Mu bijyanye n’amashuri, yarangije amasomo ye ajyane n’igisirikare muri Royal Military Academy Sandhurst yo mu Bwongereza mu 1975, nyuma yaje kubona impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye no gukoresha indege za gisirikare (Aeronautics) mu 1978. Akaba yarize kandi mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Pakistan ryitwa Air War College.

Mu mirimo ya gisirikare, yakoze mirimo inyuranye mu myanya itandukanye mu ngabo za Qatar, byaje kurangira agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar (Chief of Staff of the Armed Forces) kuva mu 2013 kugeza 2021. Akaba  yarazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya  Liyetona Jenerali (Lieutenant General) mu 2016, ari naho yasozereje urugendo rwa gisirikare akinjira muri politiki.

Urugendo rwe muri politiki yarutangiye kuva ku itariki ya 19 Ukwakira 2021, ari nabwo yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa bya Kiyisilamu na Awqaf (Minister of Endowments and Islamic Affairs) muri Qatar.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, yakiriwe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa. Biteganijwe ko baganira ku bijyanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi cyane cyane ku bikorwa byo guteza imbere idini ya Islam mu Rwanda. Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, yasuye ahantu hatandukanye ha ngombwa mu mujyi wa Kigali. Mubyo yasuye hari ibigamije ubucuruzi, uburezi, aho yasuye institut Islamique Al hidayat,  imisigiti nka Masijid Al Madina (Mu mujyi) ndetse na Masjid Alfatih Ahazwi nka Onatracom. By’umwihariko, abaka yasuye Nyamirambo mu Biryogo ahamenyekanye nko mu Marangi. Yanagiranye ibiganiro birambuye n’abayobozi ba RMC hamwe na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo barebera hamwe imishinga n’ibikorwa Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wifuza kugeza ku banyarwanda n’Abayisilamu by’umwihariko.

Tubibutse ko urugendo rwa Minisitiri Ghanem Al Ghanim ruje rukurikira urwo Amiir Tamim bun Hamad Al thani aherutse gukorera mu Rwanda.

Omar Suleiman

Tags :

IZINDI NKURU WASOMA


Deprecated: File Theme without comments.php is deprecated since version 3.0.0 with no alternative available. Please include a comments.php template in your theme. in /home/ubwiru/voiceofafrica.rw/wp-includes/functions.php on line 6131

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2025 Voice Of Africa. Developed by Belie.Africa