Mu mwaka umwe n’igice amaze atorewe kuyobora umuryango w’Abayislamu mu Rwanda, Mufti w’u Rwanda Sheikh Mussa Sindayigaya, yakomeje kuba ku isonga mu bikorwa bigamije guteza imbere iyobokamana, imibereho myiza, ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda ndetse n’iterambere rirambye ry’Abayislamu n’igihugu muri rusange.
Ibikorwa bye bishingiye ku nkingi z’ingenzi zirimo umubano n’amahanga, iterambere, uburezi, ivugabutumwa, kwakira abashyitsi ndetse n’imibereho myiza y’abaturage. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku by’ingenzi bimaze gukorwa muri uyu mwaka n’igice amaze atorewe kuba Mufti w’u Rwanda.
Umubano n’amahanga
Gutsura umubano yabifashe nk’Inkingi y’iterambere binyuze mu bufatanye. Mufti w’u Rwanda yakomeje gushimangira umubano w’umuryango w’Abayislamu bo mu Rwanda n’amahanga, by’umwihariko mu bihugu by’Abarabu, ku mugabane w’Afurika ndetse n’Uburayi.
Mu bikorwa byakozwe kuri iyi ngingo twavuga nko kwakira intumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye zirimo Qatar, Saudi Arabia, Kuwait, Turkey, Morocco n’ibindi, baganira ku bufatanye mu burezi, ubuzima n’ivugabutumwa. Guhuza imiryango itanga inkunga n’imiryango y’abafatanyabikorwa y’Abayislamu mu Rwanda mu mishinga yo kubaka imisigiti, amashuri n’amavuriro, ndetse n’ibigo by’amahugurwa.

Hibanzwe kandi ku guhuza u Rwanda n’imiryango mpuzamahanga y’abaislam kugira ngo Abayislamu b’u Rwanda bagire ijambo ku rwego mpuzamahanga.
Uko kwagura amarembo byatumye haboneka inkunga zafashije mu gushyira mu bikorwa imishinga igamije iterambere rirambye mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.
Ibikorwa by’iterambere
Mufti Sindayigaya agaragara kenshi mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’Abayislamu muri rusange kandi atibagiwe ibyiciro byihariye birimo abakuze, abarwaye ndetse n’abafite ubumuga.
Iterambere rirambye ni imwe mu ntego nyamukuru Mufti w’u Rwanda yitayeho mu buyobozi bwe. Ibi bigaragarira mu bikorwa nko gutangira no kuyobora ibikorwa byo kubaka no kuvugurura imisigiti mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane ubwo Leta y’u Rwanda yari imaze gusaba insengero n’imisigiti kubanza kuzuza ibisabwa kugira ngo bakomeze gukora. Imisigiti ikabakaba 200 kuri ubu ikaba yaravuguruwe mu gihe gito. Yahagurukiye kandi gushyigikira imishinga iciriritse y’urubyiruko n’abagore binyuze mu matsinda yo kwigira bigamije kwiyubaka.
Hari kandi gutanga inkunga mu mishinga yo gufasha abatishoboye, harimo imfubyi, abafite ubumuga n’abapfakazi ndetse no gutanga inkunga mu bihe by’amakuba n’ibiza. Aha twavuga nko gutanga ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’ibanze. Izi gahunda zagize uruhare mu kuzamura imibereho y’Abayislamu n’abatari bo no kubafasha kwigira.

Uburezi
Mufti ubwe akunda uburezi, akaba abufata nk’Inkingi y’ahazaza heza abantu bose bagomba gushyira imbaraga. Ibyo bituma ashyira uburezi mu by’ingenzi byubakirwaho ejo hazaza h’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda.
Yakoze byinshi mu guteza imbere amashuri yigisha Islam n’ayigisha amasomo asanzwe, hagamijwe ko umwana yagira ubumenyi busesuye. Gushyigikira abanyeshuri batishoboye ndetse n’abagize amanota ashimishije kugira ngo bakomeze amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza mpuzamahanga (bourses). Agira uruhare rutaziguye mu gutegura amahugurwa ku barimu n’abayobozi b’amashuri ya RMC, hagamijwe kongera ireme ry’uburezi. Ibi byiyongera ku kuba akunze gushyira imbere kwigisha urubyiruko indangagaciro z’ubutwari, gukunda umurimo ndetse n’igihugu, birinda za kirazira.
Ivugabutumwa
Ivugabutumwa Mufti w’u Rwanda yashyize imbere rishingiye ku kumenya uwaremye byose, gusakaza amahoro, urukundo, ubworoherane n’ubumwe bw’Abaislam by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange. Kugira ngo ibi bigerweho, yagiye abinyuza munzira zitandukanye nko gutanga inyigisho n’ibiganiro byubaka mu misigiti itandukanye, n’ahateraniye imbaga y’abaislam.
Mufti w’u Rwanda yakunze kwitabira ibiganiro mbwirwaruhame, kuri radiyo, televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira ko kumenya Imana ari ubwenge, bikurikirwa no kwimakaza amahoro n’ubwiyunge. Yitabiriye kenshi gahunda zigisha urubyiruko kwirinda ubuhezanguni, ibiyobyabwenge, ibisindisha, ihohoterwa n’ivangura, akanakangurira Abayislamu kugira uruhare mu bwiyunge n’iterambere ry’igihugu. Ibi byagize uruhare rukomeye mu kubaka umuryango w’Abayislamu ushikamye kandi uharanira ukanasakaza amahoro.

Kwakira abashyitsi
Mufti w’u Rwanda yakomeje kwakira abashyitsi bo mu nzego zitandukanye. Nko kwakira abayobozi b’amadini n’intumwa z’imiryango mpuzamahanga, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abayobozi bagenzi be b’andi madini mu Rwanda.
Kwakira intumwa z’imiryango y’abafatanya bikorwa yo mu mahanga ishingiye ku burezi, ubuzima n’iterambere, ishoramari n’ibindi, bityo bakagirana ibiganiro bigamije ubufatanye mu mishinga yateza imbere umuryango mugari w’abaislam mu Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Imibereho myiza n’ubufasha bwihariye ku baturage
Uretse ibikorwa by’ivugabutumwa n’iterambere rusange, Mufti w’u Rwanda yitaye cyane ku mibereho myiza y’abaturage mu byiciro bitandukanye, twavuga nka gahunda zo gufasha abatishoboye mu bwisungane mu kwivuza. Gutanga ubufasha bw’ifutari mu bihe bya Ramadhan ku miryango itishoboye, tutibagiwe kwita kubamugaye abashakira imirimo yo kwiteza imbere.
Mufti kandi yagiye ategura ibikorwa byo gufasha no kwita ku mfubyi n’abana badafite kirengera, ndetse gushyigikira abagore n’urubyiruko mu mishinga yo kwiteza imbere. Ibi bikorwa bikaba biba bigamije kurengera no gutabara abababaye nkuko idini ya Islam ubwayo ibitegeka, maze bikaba ikirango gikomeye cy’uburyo ineza y’abaislam igira uruhare mu kubaka igihugu.
Ubuyobozi n’imiyoborere myiza
Mufti Sindayigaya yashyize imbaraga mu micungire inoze y’umutungo no gutunganya imiyoborere bishingiye ku mucyo, kubazwa inshingano no kwemera kunengwa. Ibi nabyo bikaba byaragiye byigaragaza mu bikorwa binyuranye.
Yashyizeho gahunda y’imikorere n’inzego mu mucyo mu micungire y’umutungo w’umiryango w’abailam mu Rwanda. Ibi byanatumye yitabirwa n’abanyarwanda bikorera mu gihugu ndetse no hanze yacyo bakamufasha kugera kuri byinshi, kuva aho baboneye urwego rw’imiyoborere myiza akoreramo. Yashyizeho kandi inzego zinoze z’ubuyobozi mu misigiti n’imiryango ikora ibikorwa bya Islam mu Rwanda. Ikindi gikomeye ni ukunoza ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’idini n’inzego za Leta, bituma Leta nayo imuha icyizere ikanamufasha kenshi mu rugendo rwe rwo kwagura amarembo y’ingirakamaro ku Rwanda n’abailam by’umwihariko.

Tubibutse ko ubuyobozi bwa Mufti w’u Rwanda Sheikh Mussa Sindayigaya bwatangiye ubwo yatorerwaga kuyobora abaislam bo mu Rwanda kuwa 26 Gicurasi 2024, ubu buyobozi bukaba bukomeje kugaragaza icyerekezo gishingiye ku bumwe, amahoro, uburezi n’iterambere rirambye. Ibikorwa bye bikomeje gusigasira umuryango w’Abayislam wubakiye ku ndangagaciro nziza, wifitemo icyizere, kandi ugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.
Omar Suleiman
