Mufti w’u Rwanda yasuye ubwami bwa Arabia Saudite - Voice Of Africa

Mufti w’u Rwanda yasuye ubwami bwa Arabia Saudite

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya, yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Arabia Saoudite kuva ku wa 6 kugeza ku wa 17 Ukuboza 2025, aherekejwe na Mufti wacyuye igihe Sheikh Abdul Karim Gahutu hamwe n’umuyobozi w’inama y’abasheikh n’abavugabutumwa bo mu Rwanda.
Uruzinduko rwe rw’iminsi icumi rugamije gutsura umubano no gushimangira imikoranire mu guteza imbere ibikorwa by’idini n’iterambere ry’umuryango w’Abayisilamu bo mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, itsinda riyobowe na Mufti ryakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Arabia Saudite. Mu kubakira akaba yabijeje ubufatanye bwose bwatuma gahunda z’uruzinduko zigerwaho neza. Ambasade nayo yashimangiye ko uru ruzinduko ari amahirwe akomeye yo gukomeza ubuvandimwe n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.


Muri uru ruzinduko, Mufti n’abamuherekeje biteganyijwe ko bazahura n’inzego zitandukanye za Leta n’iz’idini muri Arabia Saudite, zirimo Minisiteri y’ibikorwa by’Idini, ibigo by’amahugurwa y’aba Imam, n’inzego zishinzwe imicungire y’imitungo ya waqf.
Uru ruzinduko ruri gufatwa nk’intambwe ikomeye izafasha mu iterambere ry’ibikorwa by’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, binyuze mu kungurana ubunararibonye, amahugurwa, ndetse no gushaka amahirwe y’ubufatanye n’inzego z’i Riyadh.
Mu nkuru zitaha tuzabagezaho byinshi mu bizava muri uru rugendo rwa Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda muri iki gihugu nacyo cyifuza kwagura amarembo yacyo n’u Rwanda.

Tags :

IZINDI NKURU WASOMA


Deprecated: File Theme without comments.php is deprecated since version 3.0.0 with no alternative available. Please include a comments.php template in your theme. in /home/ubwiru/voiceofafrica.rw/wp-includes/functions.php on line 6131

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2025 Voice Of Africa. Developed by Belie.Africa