Nyakwigendera Demba Darius yashimye ibikorwa bya Al-Amal asaba ko amafaranga yari kuzagurwa indabo zimuherekeza aba inkunga yo gufasha ababaye - Voice Of Africa

Nyakwigendera Demba Darius yashimye ibikorwa bya Al-Amal asaba ko amafaranga yari kuzagurwa indabo zimuherekeza aba inkunga yo gufasha ababaye

Nyakwigendera Demba Darius ni umubyeyi watabarutse afite imyaka 65 azize indwara ya kanseri y’imyanya y’ubuhumekero nyuma yaje gukwira umubiri wose.

Nyakwigendera yaje guhura na serivisi za palliative care/soins palliatifs zitangwa n’Umuryango Al Amal  nyuma y’uko inzobere z’abaganga bagaragaje ko indwara ya Kanseri Darius yari afite yari imaze gukura igeze aho itabona ubuvuzi bwatuma ikira bikaba ngombwa ko yoherezwa mu muryango we ngo bakomeze bamwiteho mu minsi ye ya nyuma ahabwa ubufasha bumworohereza (palliative care/soins palliatifs).

Mu minsi ye yanyuma, Darius yanyuzwe cyane nubwo bufasha yabonye. Nk’umuntu wari warivuje neza mu mavuriro akomeye nk’Ibitaro bya Gisirikare I Kanombe, Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisali ndetse no mu gihugu cy’Ububiligi, yasize avuze ko atari azi ko izi serivisi za palliative care zitangirwa muri community zihari mu Rwanda kandi zitanga ibisubizo nk’ibyo yabonye.  Nyakwigendera mu irage yasize, harimo gushimira byimazeyo Umuryango wa Al-Amal, ku bwitange, ubumuntu n’urukundo bagaragaje mu rugendo rwe rw’ubuzima. Mu bihe byari bigoye, avugako Al-Amal yamubereye umuryango, imuha ubufasha bw’umubiri n’ubw’umutima, imuha icyizere n’ihumure byamufashije guhangana n’ingorane, n’uburibwe bwahoragaho.

Byatumye asaba umuryango we ko abazamuherekeza indabo bari kuzashyira ku mva ye igihe bazaba bamushyingura, asabako ahubwo zose zakusanywa (ubwo bushobozi) zikazafasha abababajwe n’ubuzima bitabwaho muri porogarame ya palliative care binyuze mu  muryango Al Amal.

Al-Amal si umuryango w’ubufasha gusa, ahubwo ni icyitegererezo cy’imiyoborere ishingiye ku ndangagaciro z’ubupfura, impuhwe n’ukwitangira abandi, by’umwihariko bigashingira ku mahame, imyitwarire n’imyizerere  byiza by’idini ya Kisilam na politiki nziza yo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Bwana Demba Darius yishimiraga ko ibikorwa bya Al-Amal bigira uruhare rukomeye mu gufasha abatishoboye, abana, imiryango itishoboye ndetse n’abarwayi bakeneye ubuvuzi bwihariye no guhabwa ihumure.  Avuga ko ibikorwa byabo ari urugero rwiza rw’uko iterambere rirambye rishingira ku bantu n’ubumuntu.

Umuryango we kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, nibwo bubahirije ubusabe bwa Nyakwigendera bashyikiriza umuryango Al Amal miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana (6,100,000frws) yakusanyijwe n’abaherekeje Demba nk’uko yari yabisabye. Mu ijambo ryabo bashimiye by’umwihariko abakozi n’abakorerabushake ba Al-Amal, babifuriza gukomeza uyu murimo w’ubwitange n’urukundo, basaba Imana kubagororera no kubaha umugisha mu byo bakora byose. Banijeje uyu muryango ko bazawuzirikana uko bashoboye cyane cyane kwifatanya mu bikorwa byo kwita kubarwayi ndetse no kubabera aba Ambasaderi aho abasha kugera.

Umuyobazi wa Al-Amal, Almas Hakizimana, wakiriye iyi nkunga, yatangaje ko uyu muryango wabaye abarwaza beza, anabizezako izina rya Demba ritazibagirana kuko hazagurwa ibikoresho by’ubutabazi n’ubuvuzi ndetse bimwe bikazandikwaho amazina ya Demba. Yasabye abamukomokaho gukomera no gukomeza ubuzima, ndetse no kuzaba intwari, bagakunda abantu nk’uko umubyeyi wabo yabigenzaga.

Al Amal ni umuryango umaze imyaka 14 ukora aka kazi ko gutanga ubufasha bwa palliative care/soins palliatifs ku barwayi babikeneye. Uyu muryango ufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, ukaba utanga serivisi zishingiye ku bukorerabushake aho ukoresha itsinda ry’abaganga b’inzobere muri uwo murimo, abafasha babo ndetse n’abakorerabushake bose babifitemo ubumenyi bwihariye. Al Amal ivuga ko indangagaciro igenderaho mu nshingano yihaye zo kwita ku barwayi izivoma muri Qur’An aho abayisilamu bategetswe kwita ku bantu bari mu bibazo nk’uburwayi no kubafasha guhangana n’ingaruka ziba zatewe nibyo bibazo.

Omari Suleiman

Tags :

IZINDI NKURU WASOMA


Deprecated: File Theme without comments.php is deprecated since version 3.0.0 with no alternative available. Please include a comments.php template in your theme. in /home/ubwiru/voiceofafrica.rw/wp-includes/functions.php on line 6131

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2025 Voice Of Africa. Developed by Belie.Africa