Perezida Kagame yasabye ko hasuzumwa ikibazo cy’umuhamagaro w’isengesho rya mu gitondo - Voice Of Africa

Perezida Kagame yasabye ko hasuzumwa ikibazo cy’umuhamagaro w’isengesho rya mu gitondo

Ubwo Perezida Kagame yahuraga n’abayoboke b’idina ya Islamu muri BK Arena mu rwego rwo kwizihiza isozwa ry’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, yasabye Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu gusuzuma ikibazo cy’umuhamagaro wa mu gitondo umaze igihe waraciwe.

Perezida Kagame yabishingiye ku kibazo cyabajijwe n’umusilamukazi wagaragarije Perezida wa Repubulika ko abasilamu bababajwe no kuba umuhamagaro w’isengesho rya mu gitondo utakibaho. Uyu mwana w’umukobwa wabajije iki kibazo yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika hari ikintu kitubabaza cyane [wenda dushobora kuba tutarasobanuriwe neza ariko mwadufasha], umuhamagaro w’isengesho wa mu gitondo biratubabaza kuba waravuyeho, ntabwo bikibaho”.

Perezida yahise asobanuza niba bitakibaho, ati “ibyo biroroshye kubisuzuma”. Perezida wa Repubulika yahise asaba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Dominique Habimana, wari uri aho ko biga kuri icyo kibazo kikabona igisubizo. Yahise yungamo ati “Mutinya ababakangura mu gitondo? Ubundi ariya masaha ni yo yo gukanguka n’ubundi”.

Uyu muhamagaro wahagaritswe muri Werurwe 2022 ubwo polisi y’igihugu ifatanyije n’umujyi wa Kigali bavuga ko uteza urusaku. Icyo gihe mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X (Twitter) rwa Polisi y’igihugu, yagize iti “ Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko biteganywa mu itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku”.

Ni icyemezo kitakiriwe neza n’abasilamu cyane ko isengesho rya mu gitondo ari rimwe muri atanu bategetswe gusenga ku munsi. Kuri uyu iki kibazo kikimara kubazwa bumvise n’igisubizo gitanzwe n’umukuru w’Igihugu abari muri BK Arena basazwe n’ibyishimo bagaragaza inyota bafitiye kongera kumva uyu muhamagaro w’isengesho rya mu gitondo.

Tags :

IZINDI NKURU WASOMA


Deprecated: File Theme without comments.php is deprecated since version 3.0.0 with no alternative available. Please include a comments.php template in your theme. in /home/ubwiru/voiceofafrica.rw/wp-includes/functions.php on line 6131

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2025 Voice Of Africa. Developed by Belie.Africa